skol
fortebet

I Rubavu niho hazasorezwa Imikino y’ Umurenge Kagame Cup

Yanditswe: Thursday 02, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imikino ya nyuma y’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup izakinwa mu mpera z’iki cyumweru kuva tariki ya 4-5 Gicurasi 2024 ku bibuga byo mu Karere ka Rubavu mu gihe Akarere ka Musanze kazakira imikino ya kimwe cya kabiri.

Sponsored Ad

Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.

Umurenge Kagame Cup y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga”. Iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere ry’ u Rwanda, no gutanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho mu nzego zose kibikesha imiyoborere myiza.

Ku itariki ya 4 Gicurasi, kuri stade ubworoherane mu Karere ka Musanze, hazabera amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, naho ku itariki ya 4 n’iya 5 Gicurasi, ku bibuga bitandukanye byo mu Mujyi wa Rubavu hazabera imikino ya nyuma muri football, volleyball, Basketball, Sitball, Isiganwa ry’Amagare, kubuguza/Igisoro no gusimbuka urukiramende. Ni naho hazahita hatangirwa ibikombe ku makipe yabaye aya mbere.

Imwe mu mikino iteganyijwe, mu mupira w’amaguru mu bagore ikipe y’Umurenge Murunda yageze ku mukino wa nyuma bitavugwaho rumwe, izakina umukino wa nyuma na Mahembe mu gihe mu bagabo Umurenge wa Rubengera uzahura n’uwa Kimonyi, imikino yose ikazabera kuri stade Umuganda ku cyumweru.

Muri Basketball imikino ikaba igeze muri ½ cy’irangiza aho Musanze ifite igikombe izahura na Rutsiro na Kicukiro igakina na Kamonyi mu bagabo, mu gihe Kamonyi izahura na Rutsiro naho Musanze igakina na Rulindo mu bagore. Volleyball mu bagabo, Nyarugenge izakina na Kicukiro naho Ngoma ikine na Nyanza, ku rundi ruhande Ngoma izakina na Ruhango, Gicumbi yisobanure na Musanze mu bagore.

Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yatangiye mu mwaka wa 2006, atangira yitwa ’Amarushanwa y’Imiyoborere Myiza’ agamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza. Mu mwaka wa 2010, aya marushanwa yahinduriwe inyito yitwa “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo kugaragaza no gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku ruhare rwe rukomeye mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya Siporo mu Rwanda no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa