skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kuzana imodoka zitwara abagenzi 100 muri 200 yaguze

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yafashije mu kugura imodoka 200 zizajya zikoreshwa mu gutwara abantu aho ijana muri izi modoka zamaze kugera mu Rwanda mu gihe izindi zizahagera muri Mutarama 2024.

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali,Guverinoma yiyemeje gufatanya n’abikorera nayo izana izi modoka kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko kuba Leta yaguze izi modoka, bitavuze ko yasubiye mu gutwara abantu. Icyo yakoze, ni ugusuzuma ikibazo gihari, isanga hari icyuho mu Mujyi wa Kigali, yiyemeza kugira uruhare mu kugikemura.

Ati “Inyingo yagaragaje ko hari icyuho cya bisi 305. Dusuzuma uko zingana n’aho zakoreshwa dusanga ku ikubitiro twazana 200 […] ku buryo tuzizanye mu Mujyi bitarenze ukwezi kwa Mbere k’umwaka utaha, byaduha ishusho y’uko twakwihutisha kunoza imigendere mu Mujyi.”

Yavuze ko Guverinoma yasanze kubwira abikorera ngo bagure bisi 200 icyarimwe, bibaremereye. Ati “Turavuga ngo reka twe tuzigure, tuzizane, turebe ko twazibaha mu buryo buboroheye.”

Tusabe yavuze ko umubare wa bisi wongerewe ku kiguzi kiri hasi, kuko iyo ziguriwe rimwe, ku ruganda ikiguzi kigabanuka.

Ati “Aho kugira ngo abacuruzi 40 buri muntu agende agura bisi eshanu, icumi, twagize ibiganiro tubona igiciro gihendutse.”

Yavuze ko Leta yishyuye imisoro y’izi modoka kugira ngo umucuruzi uzayigura, ikiguzi cy’imisoro ntikibe kirimo bityo byorohere n’abagenzi ku buryo igiciro cy’ingendo kitazamuka.

Ati “Ntitwagarukiye aho […] abacuruza benshi basaba inguzanyo muri banki. Byasabye ko duhura na ba nyiri amabanki, tubaganiriza uburyo tubahaye amahirwe kuko bisi 200, ni miliyari 20 Frw zirenga, ntabwo ari amafaranga make, tubaha amahirwe yo kugira ngo batere inkunga ibikorwa by’izo bisi bakoranye na ba bacuruzi bikorera bari muri uyu mwuga.”

Yavuze ko banki zasabwe kugabanya ikiguzi cy’inyungu ku nguzanyo no kwihutisha kubaha amafaranga.

Ati “Hari no kuvuga ngo bazane ingwate kugira ngo tubahe inguzanyo, dufite ikigega cya BDF, nacyo turakigana, cyemera ko bafasha abacuruzi badasanzwe bafite uburenganzira bwo gukoresha iki kigega, bemera ko bafasha nibura gutanga ingwate kuri 70% by’amafaranga bagujije muri banki.”

Abantu bashaka gukora umwuga wo gutwara abantu ku buryo bwa rusange bashobora kugura izo bisi bakoresheje amafaranga bishyura ako kanya cyangwa bagakorana na banki bihitiyemo.

Gusa “Nta muntu cyangwa ikigo kizemererwa kugura bisi zirenze 20 kuri bisi 100 za mbere” ndetse “kwakira ubusabe bw’abashaka kugura bisi bizahagarara ku itariki ya 08 Ukuboza 2023”.

Byatangajwe mu mabwiriza Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yashyize hanze agomba gutangira gukurikizwa ku wa 15 Ukuboza 2023.

Ababyifuza bazajya bagana RURA, buzuze ifishi ibisaba mbere yo kujya kuzigura.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo,Gasore Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko umuntu ku giti cye cyangwa se sosiyete ifite bisi (imwe cyangwa nyinshi) yujuje ibisabwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali izemererwa gutwara abantu imaze guhabwa icyemezo cya RURA.

Ni mu gihe abahawe icyemezo kibemerera gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali bazakorera mu mihora (koridoro) igizwe n’imihanda itandukanye. Buri muhanda uzaba uriho nibura abatanga iyo serivisi babiri.

Ni mu gihe kandi bisi zemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali ari izifite nibura imyanya 29. Hanyuma izitwara abagenzi 70 cyangwa barenga zizahabwa iya mbere ku mihanda minini kugira ngo hanozwe serivisi ihabwa abagenzi.

Mu gihe kenshi wasangaga imodoka zitwara abantu zishaje, MININFRA yagennye ko ubu zigomba kuba zitarengeje imyaka 15 ku zisanzwe mu gihugu n’imyaka itanu ku zizinjizwa mu gihugu zije mu gutwara bantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Amabwiriza ya MININFRA kandi akomeza avuga ko “Umuntu ushaka gutumiza bisi zizakoreshwa mu gutwara abantu ku buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali asabwe kwegera RURA kugira ngo irebe ko yujuje ibisabwa mbere y’uko ayitumiza cyangwa ayigura”.

Ikindi kandi bisi zikoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange zigomba kuba zifite uburyo bwo kwishyura hadakoreshejwe amafaranga yo mu ntoki kandi ubwo buryo bushobora gukorana n’ubundi buri ku zindi modoka; zisize ibara ry’ubururu n’umweru ku zikoresha mazutu cyangwa icyatsi kibisi n’umweru ku zikoreshwa n’amashanyarazi.

Icyemezo cyo gutwara abantu kizajya kimara imyaka itanu.

Mu modoka 200 Guverinoma y’u Rwanda yafashije kugura, 40 zamaze kugera i Kigali, izindi 60 ziri mu nzira mu gihe izindi 100 zizagera mu Rwanda muri Mutarama 2024.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa