skol
fortebet

Impaka hagati y’Akarere n’abarobyi kuri ba rushimusi bo mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Abaroba mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu baranenga ubuyobozi ko nta bihano bagenera abashimuta amafi mato mu kiyaga cya kivu, mu gihe nta ko baba batagize ngo babate muri yombi.
Aba barobyi bibumbiye mu makoperative, bavuga ko ari kenshi bafata abaroba mu kiyaga cya Kivu ku buryo butemewe (ba rushimusi) ngo bakabashyikiriza inzego z’ubuyobozi, ariko ngo nta minsi ishyira bakabona baragarutse.
Ubusanzwe abemererwa gukora uburobyi mu Kiyaga cya Kivu ni abibumbiye mu makoperative.
Mu (...)

Sponsored Ad

Abaroba mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu baranenga ubuyobozi ko nta bihano bagenera abashimuta amafi mato mu kiyaga cya kivu, mu gihe nta ko baba batagize ngo babate muri yombi.

Aba barobyi bibumbiye mu makoperative, bavuga ko ari kenshi bafata abaroba mu kiyaga cya Kivu ku buryo butemewe (ba rushimusi) ngo bakabashyikiriza inzego z’ubuyobozi, ariko ngo nta minsi ishyira bakabona baragarutse.

Ubusanzwe abemererwa gukora uburobyi mu Kiyaga cya Kivu ni abibumbiye mu makoperative.

Mu mabwiriza agenga uburobyi, harimo irigena ko ikiyaga kigomba gufungwa amezi abiri rimwe mu mwaka, ngo muri iki gihe kiba gifunze ba rushimusi ni bwo bakunze kwiba amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu.

Nangwahafi Faustin, umwe mu banyamuryango ba Koperative ikora akazi k’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu yagize ati “Iyo dufunze ariya mezi abiri, dushyiraho uburinzi nka Koperative, ariko kubera imbaraga nke z’abanyamuryango, usanga abayobozi nta mbaraga babishyiramo ngo badufashe, ba rushimusi ni bwo baba babonye umwanya wo gushimuta”.

Yungamo ati “ Ariko ikirushaho kutubabaza ni uko n’abo dufashe tukabashyikiriza ubuyobozi, hamara iminsi mike tukabona baragarutse, ahubwo bakatwigambaho ngo kuki twabatanze mu buyobozi ugasanga bidutera amakimbirane gusa, ”

Aba barobyi bavuga ko impamvu RAB yashyizeho gahunda yo gufunga ikivu amezi abiri mu mwaka ari uburyo bwo kugira ngo amafi mato akure byongere umusaruro, gusa ngo aho kugira ngo wiyongere muri iyo minsi witwarirwa na barushimusi.

Umuyobozi w’Abarobyi mu Karere ka Rubavu Gakuru Jean Babptiste avuga ko hari amakoperative y’abarobyi yo mu Karere ka Rubavu asigaye ku izina gusa, kubera ba rushimusi.

Ati “ Hari amakoperative amwe n’amwe yo mu Karere ka Rubavu asigaye ku izina, ibyo biterwa ni uko hari abantu baturuka hanze batagengwa n’amategeko koperative ifite bagakora uburobyi butemewe”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie we ntiyemeranya n’aba barobyi, akavuga ko bajya bakora ikosa ryo gufata ba rushimusi babageza imbere ya Polisi bakigendera aho gutanga ikirego ngo abo ba rushimusi bajyanwe mu nkiko.

Sinamenye avuga ko aba barobyi batakagombye kuvuga ko nta tegeko rihari rihana ba rushimusi, kuko ngo rushimusi ni umujura kandi itegeko rihana abajura rirahari.a

Ati “ Abavuga batyo barabeshyera uwabasubije, rushimusi bivuze umujura, kandi itegeko rihan abajura rirahari, nk’ubundi bujura bwose, iyo ujyanye umujura kuri polisi hari ibisabwa. Kumujyana ukamugezayo ntabwo biba bihagije, iyo umuntu ageze kuri polisi agomba kugira umuntu utanga ikirego”

Agomba kugira umushinja kugira ngo ya dosiye ishyikirizwe parike, na ho bo rero hari igihe babafata abo ba rushimusi bakabashyikiriza polisi ubundi bakigendera, kandi hari iminsi ntarengwa polisi igomba kugumana umuntu kugira ngo ibe yagejeje dosiye muri parike”

Abaroba mu Kiyaga cya Kivu bavuga ko gukumira ba rushimusi Atari akazi koroshye kuko ngo hari ubwo baza bitwaje ibyuma.


Bamwe mu barobyi bo mu kiyaga cya Kivu, Nyamyumba (ifoto/Muhire D)

Umusaruro munini w’abaroba mu kiyaga cya Kivu wiganjemo isambaza ndetse n’amafi ya Tilapia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa