skol
fortebet

Leta yashyize igorora abashaka gukoresha imodoka zitwara abagenzi yaguze

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bikorera baravuga ko biteguye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe n’igihugu mu bijyanye no gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma y’uko zimwe mu modoka zitwara abagenzi zaguzwe na Leta zigeze mu Rwanda,igasaba abashoramari kuzibyaza umusaruro.

Ku wa Kabiri,tariki ya 28 Ugushyingo,bamwe mu bayobozi muri Guverinoma mu kiganiro bagiranye na Televiziyo Rwanda, Bagaragaje ko hari bisi nini zitwara abantu mu buryo bwa Rusange 200 zaguzwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo mu Mujyi wa Kigali.

Izigera kuri 40 zamaze kugera mu Rwanda,60 ziri mu nzira mu gihe izindi 100 zizaza muri Mutarama 2024.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi Richard Tusabe asobanura ko izi modoka zigiye gutangwa kuri nkunganire ya Leta bityo ko uyishaka amarembo afunguye.

Uyu yavuze ko impamvu leta yaguze izi Bisi ari uko hari hakenewe Bisi nyinshi bityo ibona kubwira abikorera ngo bagurire nyinshi icyarimwe byababangamira.

Ati "Turavuga [leta] tuti reka tugende tuzigure hanyuma turebe ko twazibaha mu buryo buboroheye."

Mwunguzi Theoneste umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abatwara imodoka avuga ko aya ari amahirwe akomeye cyane ku bikorera kubyaza umusaruro izi modoka.

Yavuze ko bahawe amahirwe yo kubona izi bisi badasabwe izindi ngwate nkuko byakekwaga.

Abaturage basanga izi modoka zizaziba icyuho cya hamwe hari ibyerekezo bitari bifite imodoka cyangwa zikunganira izari zihasanzwe kugira ngo ibihombo baterwaga n’ubuke bw’imdoka muri Kigali bigabanuke.

Leta y’u Rwanda yemeje ko mu gutwara abantu,buri cyerekezo kigiye guhabwa kompanyi ebyiri aho kuba imwe ndetse abakora bya magendu bagiye gusabwa kubihagarika.

RURA yasabye abashaka gutwara abantu ko bajya gusaba uruhushya bakabikora mu buryo bwemewe.

Imyaka 5 irashize mu Mujyi wa Kigali imodoka zitwara abantu zabaganutse ku gipimo kiri hejuru ya 32%.

Muri 2018 imodoka zitwara abantu zari 475 ariko kuva icyo gihe zaragabanutse aho mu ntangiriro z’uyu mwaka zari 327.

Umubare w’izi modoka uhabanye cyane n’uw’abaturage basaga Miliyoni imwe n’ibihumbi 700 batuye Umujyi wa Kigali nk’uko imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare NISR ya 2022 ibigaragaza.

IVOMO:RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa