skol
fortebet

MINICOM yahishuye ingamba leta yafashe mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro muri 2024

Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda [MINICOM],Dr Ngabitsinze Jean Chrysostomeyavuze ko ikibazo cy’itumbagira ry’ibiciro cyagarutsweho cyane muri 2023, ariko hari icyizere ko muri 2024 ibiciro by’umwihariko iby’ibiribwa bizaruhasho kugabanuka.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Ngabitsinze yagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa 26 Ukuboza 2023, yasobanuye ko guverinoma yatanze ibwiriza ry’uko ubutaka bwose butakoreshwaga bugomba guhingwa kugira ngo umusaruro uhunikwe ku bwinshi.

Uyu musaruro uzatuma igihugu kitongera kubura ibiribwa, kuko ab’imbere muri icyo bazaba bahahirana hagati yabo no mu gihe kitari icy’umwero (Gicurasi, Kamena na Nyakanga), aho kubikenera mu mahanga.

Ati “Umurongo twahawe n’ubuyobozi bwacu nuko ahantu hose hashobora guhingwa hagomba guhingwa, hanyuma tugashaka n’uburyo duhunika neza ibyavuyemo. Ni byo turimo dukora na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi Minisiteri zose dufatanya.”

Minisitiri Ngabitsinze kandi yakomeje asobanura ko ibikomoka kuri peteroli nibikomeza guhenduka, iby’ifumbire nayo ikagabanyuka, ibiciro by’ibiribwa na byo bizakomeza kugabanyuka.

Ku ifumbire, uyu muyobozi yatangaje ko mu Rwanda hamaze gutangizwa uruganda ruyivanga rufite ubushobozi bwo gusohora toni zirenga ibihumbi 100 ku mwaka.

Mu Ugushyingo, nibwo bwa mbere ibiciro ku masoko byiyongereye ku kigero kiri munsi ya 10% kuko andi mezi yabanjirije umwaka, byabaga biri hejuru. Uko kwezi, byageze ku 9,2%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze kandi ko nubwo ibiciro byagiye bizamuka ku bicuruzwa bitandukanye, ariko leta yakomeje gushyiramo amafaranga menshi kugira ngo byibuze igiciro kibe hasi kugira ngo byibuze Umunyarwanda ashobore guhaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa