skol
fortebet

NISR yongeye kugaragaza ko ibiciro ku masoko yo mu mijyi byiyongereyeho 14,1%

Yanditswe: Monday 12, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 14,1% mu kwezi gushize kwa Gicurasi ugereranyije no mu kwezi nk’uku mu mwaka ushize, bivuye kuri 17,8% byari byiyongereyeho muri Mata.

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyabitangaje kuri uyu wa 10 Kamena ubwo cyashyiraga ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mu kwezi kwa Gicurasi 2023.

Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

A. Ibiciro mu mijyi

Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 14,1% mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ugereranyije na Gicurasi y’umwaka ushize wa 2022.

Ibiciro mu kwezi kwa Mata 2023 byari byiyongereyeho 17,8%.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko mu kwezi kwa Gicurasi 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 25,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 21,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7,6%.

NISR ikomeza ivuga ko iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Gicurasi 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 8,7%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Mata 2023, usanga ibiciro byaragabanutseho 1,3%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,8%.

B. Ibiciro mu byaro

Mu kwezi kwa Gicurasi 2023, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 28,2% ugereranyije na Gicurasi ya 2022. Ibiciro mu kwezi kwa Mata 2023 byari byiyongereyeho 35,9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gicurasi, ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 46%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 18,3% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 21,9%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Mata 2023, ibiciro byagabanutseho 3,5%. Iri gabanuka
ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,2%.

C. Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 22,4% ugereranyije na Gicurasi 2022. Mu kwezi kwa Mata 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 28,4%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gicurasi 2023, ni ibiciro by’ibiribwa
n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi
byiyongereyeho 19,4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,9%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Mata 2023 ibiciro byagabanutseho 2,7%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5,5%.

Imbonerahamwe igaragaza incamake y’ihindagurika ry’ibiciro mu Rwanda kuva muri Gicurasi 2022 kugeza muri Gicurasi 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa