skol
fortebet

RIB Imaze gufunga 61 bakurikiranyweho kurya imbuto n’ifumbire byagenewe abahinzi

Yanditswe: Monday 09, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko kuva umwaka ushize abagera kuri 61 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza imbuto n’inyongeramusaruro, bakajya kuzigurisha no mu bihugu by’abaturanyi.

Sponsored Ad

Mu mirima hirya no hino abahinzi barangije gutera imbuto z’ubwoko butandukanye, hamwe byamaze kumera ku buryo bagiye kugera mu gihe cyo kubagara.

Gusa hari abandi bagitera imbuto, hari abavuga ko bategereje kubona inyongeramusaruro barazibura hakaba n’abazihawe bahabwa izitujuje ubuziranene, bafata icyemezo cyo gutera imbuto bari barahunitse ku buryo batazabona umusaruro bari biteze.

Abatuye mu Turere duhana imbibe n’imipaka bo ntibahwema kugaraza ko izi nyongeramusaruro zijya gucuruzwa mu bihugu by’abaturanyi.

Abatungwa agatoki ni abacuruzi b’inyongeramusaruro bazwi nk’abagrodealer.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yavuze ko kuva umwaka ushize hari abamaze gufatirwa mu cyuho banyereza izi nyongeramusaruro.

Ati “Kandi ni ifumbire yagenewe Abanyarwanda, harimo nkunganire leta yashyizemo kugira ngo wa muturage w’umuhinzi ayibone ku mafaranga make.’”

Dr Murangira yavuze ko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, RIB yakoze iperereza kuri dosiye 33 zikurikiranywemo abantu 61. Muri izo dosiye, byagaragaye ko hanyerejwe ifumbire ingana na toni 57.

Abantu 18 bashinzwe gushyikiriza abahinzi inyongeramusaruro bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho kunyereza ifumbire y’imvaruganda n’imbuto.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yavuze ko kuba inyongeramusaruro zitangwa na leta zitagera ku muhinzi uko byagenwe biri mu bituma igihugu cyitihaza ku musaruro bikagira ingaruka ku baturage ibi bikaba bitakwihaganirwa.

Buri mwaka leta itanga amafaranga asaga miliyari 35 Frw muri gahunda yo kunganira abaturage ku bijyanye n’imbuto n’ifumbire.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko abaturage bagerwaho n’imbuto y’indobanure mu gihugu hose ari 37% mu gihe umusaruro uboneka kuri hegitari ukiri kuri 4%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa