skol
fortebet

Rusizi: Abasenateri batunguwe n’ abavuzi b’amatungo batazi gutera intanga

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu rugendo barimo mu karere ka Rusizi abasenateri bo muri Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, mu biganiro bagiranye n’abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi kuri uyu wa 28 Ugushyingo, batunguwe no gusanga abavuzi b’amatungo batazi gutera intanga.
Ubwo bari bageze kuri gahunda yo gutera intanga, hagaragajwe impungenge z’imigendekere myiza yayo kuko mu bakozi b’imirenge 18 bashinzwe ubworozi, umwe gusa ni we wagaragye ko azi gutera intanga.
Senetari (...)

Senetari Karangwa Chrysologue yatunguwe n’ireme ry’uburezi aba bakozi bavomye aho bize.

Yagize ati “Mbega amashuri yacu! Nimutabare aba bantu mubigishe.”
Senateri Dr Bajyana Emmanuel yagize ati“Birasekeje, kubona aborozi bo muri Nyagatare bohereza abashumba kwiga gutera intanga hariya i Masaka, abavuzi b’amatungo mukaba mutazi gutera intanga, ibyo ni ibindi bibazo. Nibibananira muzambwire mbigishe.”

Bamwe mu bashinzwe ubworozi mu mirenge bavuze ko babyize mu magambo gusa, batigeze babikora kandi ko batabonye amahugurwa.

Kankindi Leoncie, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko aba bakozi ari bashya, bamaze amezi umunani gusa bari mu kazi bakaba batari bahugurwa ku gutera intanga.

Nuwumuremyi Jeanine Uhagarariye ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB mu ntara y’Iburengerazuba yemeza ko bihangayikishije ariko kuba ikibazo kibonetse bagiye kubahugura.

Ati “Nibyo koko ibyo birahangayikishije n’umuntu wese yabyibaza kuko niba gahunda ya leta ari ugutera amatungo intanga hagomba kuba abantu bo kuzitera no kugeza iyo serivise ku baturage ariko ba ‘veterinaire’ nk’uko akarere kabisobanuye ni bashya mu kazi, amahugururwa ni ngombwa.”

Akomeza agira ati “RAB ifite gahunda irambuye yo kugenda babahugura nubwo baba barabyize ariko guhugurwa ni uguhozaho, ushobora no kubyibagirwa cyangwa utarabyize neza, cyangwa se na tekinoloji nshya utarayize, nyuma y’ibyumweru bibiri baraba bavuga urundi rurimi. Birumvikana iyo serivise idatanzwe neza haba hari ingaruka.”

Abasenateri batunguwe no gusanga abavuzi b’amatungo batazi gutera intanga/Foto:Igihe

Source:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa