skol
fortebet

U Rwanda rurateganya gukuba kabira umusaruro uva mu buhinzi muri uyu mwaka

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi b’u Rwanda baravuga ko umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uzagera kuri 4% muri uyu mwaka uvuye ku izamuka rya 2 ku ijana ryagaragaye mu 2022 .

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Gicurasi, na Minisitiri w’imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Uzziel Ndagijimana, ubwo yagezaga ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2023/24 ikubiyemo gahunda z’iterambere Leta yateganyije gushyira mu bikorwa n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2023/24-2025/26.

Minisitiri Ndagijimana yabwiye abadepite ko guverinoma iteganya gukoresha tiriyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereyeho miliyari 265.3 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga 6 ku ijana, ugereranije na tiliyari 4,7 z’amafaranga y’u Rwanda yavuguruwe mu mwaka w’ingengo y’imari.

N’ubwo uruhare rw’urwego rw’ubuhinzi mu bukungu bw’u Rwanda rwagabanyutse mu myaka yashize, Ndagijimana yagaragaje ko guverinoma yashyizeho ingamba nyinshi kugira ngo intego ziteganijwe zigerweho.

Ati: “Bimwe mu bikorwa biteganyijwe birimo gushyira ingufu nyinshi mu gukoresha ifumbire na nkunganire ariko no kwikorera ifumbire mu gihugu bikazagabanya ibiciro biri hejuru by’ifumbire itumizwa mu mahanga.”

Mu bindi, Ndagijimana avuga korohereza abahinzi ku kugera ku nguzanyo n’ubwishingizi ndetse no kongera umusaruro mu buhinzi.

Icy’ingenzi kandi ni ugushora imbaraga nyinshi mu kuhira no kubaka amaterasi azafasha urwego gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’izindi mbogamizi.

Minisitiri Ndagijimana yasobanuye ko ibiciro byazamutseho 21,6 ku ijana mu Kuboza umwaka ushize, ugereranije n’icyo gihe mu 2021.

Yagaragaje ko ahanini byatewe n’urwego rw’ubuhinzi rutitwaye neza ndetse n’ihungabana ry’uruhererekane rw’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi ku Isi kubera ikibazo cy’Intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Nk’uko Ndagijimana abitangaza ngo biteganijwe ko ifaranga rizakomeza guta agaciro hejuru ya 7.8 ku ijana mu 2023, mbere yo kugabanuka kugera kuri 5 ku ijana mu 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa