skol
fortebet

Abashyirwa mu kato bavuye hanze y’u Rwanda babwiwe amafaranga bazajya biyishyurira

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

Mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020 hemejwe ko Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bazajya baturuka hanze y’igihugu bazajya biyishyurira ibyo bakeneye mu kato ariyo mpamvu ibiciro byako kato byatangajwe.

Sponsored Ad

Inama y’abaminisitiri yatangaje ko abanyarwanda n’abasanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato aho bazajya biyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri ugira uti“Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa. Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.”

Nyuma y’uyu mwanzuro,Umujyi wa Kigali washyizeho amasite azajya yakira abantu bavuye mu mahanga bashyizwe mu kato n’ibiciro by’ikiguzi cya serivisi bagomba gutanga ku munsi.

Ibiciro byashyizwe hanze bigaragaza ko umuntu ashobora guhabwa serivisi zose zirimo gukorerwa isuku mu cyumba n’ibikoresho nkenerwa. Igiciro kiri hagati ya 55 000 Frw ku bifite mu gihe aboroheje ari 12 000 Frw ariko ho umuntu akiyishyurira serivisi zimwe na zimwe.

Ikiguzi cyo gucumbika muri Nyarutarama Apartment ku munsi ni 55 000 Frw, Kicukiro Apartment (55 000 Frw), Dove Hotel (45 000 Frw), Hilltop Hotel (40 000 Frw), Greenwich Hotel (25 000 Frw) na IPRC Kicukiro yishyurwa 12 000 Frw ariko umuntu akigurira ibirimo isabune, uburoso bw’amenyo, amavuta yo kwisiga n’ibindi.

Kuwa 19 Gicurasi 2020, Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ko kuba Leta yafashe umwanzuro w’uko umuntu uturutse hanze azajya yiyishyurira ibijyanye n’akato byose ari uburyo bwashyizweho ngo abaturage bafatanye na Leta.

Minisitiri Ngamije yavuze ko ari ibintu bisanzwe ko Umunyarwanda agira uruhare muri serivisi zo kwa muganga ahabwa bidakwiriye kubera abantu umutwaro.

Yagize ati “Igihe kirageze kugira ngo ibintu bimwe na bimwe twakoreraga Umunyarwanda nka Leta afate umwanya wo gutanga umusanzu we. Iki cyorezo kigitangira Leta yafashe ikemezo cyo kujya yakira abantu ikabacumbikira, ikabagaburira, ikabavura kugeza bakize… Ariko ubu abantu turi kureba ni abari guturuka hanze n’u Rwanda.”

Yavuze ko abarebwa n’uriya mwanzuro ari abantu bataha mu Rwanda bavuye hanze,bityo ufashe umwanzuro akaza mu Rwanda agomba kumenya neza ko nahagera azashyirwa mu kato kandi akiyishyurira ibisabwa.

Dr Ngamije avuga ko umuntu utashye aba agomba gufata ikemezo cy’urugendo rwe azi neza ko nagera mu Rwanda azashyirwa mu kato kandi akiyishyurira ibiribwa n’icumbi.

Ibwiriza ryo kwiyishyurira ikiguzi ku byo umuntu atangwaho ari mu kato ryatangiye kubahirizwa ku wa 18 Gicurasi 2020.

Riteganya ko umugenzi wese ugeze mu Rwanda avuye mu kindi gihugu agomba gusuzumwa COVID-19; uyisanganywe agahita ajyanwa mu kigo cyita ku barwayi, mu gihe utayigaragayeho ashyirwa mu kato k’iminsi irindwi akazapimwa ku wa gatanu byagaragara ko nta virusi afite akarekurwa ku munsi wa karindwi.

Rikomeza rivuga ko umuntu azakomeza kwishyira mu kato ari mu rugo mu yindi minsi irindwi akurikiranwa n’abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Ibitekerezo

  • Icyo giciro se ni ku ijoro rimwe? musobanure neza?

    Ariko se,nkumuntu wakabaye yaratashye mbere yayamabwiriza,ariko akabura gutaha kubera ko indege zahagaze,eg nkuwarufute itike yindege ya Rwandair,ariko akabura uko agaruka,nkuwo koko ubwo ntakintu mwamutekerezaho?

    Mukumvako abadafite ubushobozi bwibyo byose tutazataha x? Ayomafaranga kumunsi ubwoyavahe mwumvako umuntu yaba akorera angahe x

    Noex koharijyihe uva aho hanze udafite namafaranga wakwishyura izo service zose uko bikwiye ubwo nkibyo mwabivugaho ik murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa