skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje igihe ingendo z’indege zitwara abagenzi zizafungurirwa

Yanditswe: Saturday 04, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko guhera tariki 1 Kanama 2020 ibibuga byose byo mu Rwanda bizongera kwakira ingendo z’indege nyuma yo kuzihagarika kuwa 20 Werurwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Sponsored Ad

U Rwanda rwatangaje ko ruzafungura ibibuga by’indege tariki ya 1/08/2020 ku ndege zose ariko hashyirwaho amabwiriza azatuma hatabaho gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Umugenzi agomba kubanza kwerekana icyemezo cy’uko yisuzumishije COVID-19 kitararenza amasaha 72. Abagenzi binjira mu Rwanda bongere basuzumwe mu masaha 24 mbere yo kwemererwa.

Abageze ku Kibuga k’indege bazaba bagomba gutwarwa n’imodoka zabugenewe, zibageza aho bagomba kuba bari mu gihe bategereje ibisubizo byabo mu masaha 24

Kuri ubu ibibuga by’indege byose mu Rwanda byamaze gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Muri izo ngamba harimo kuba ahantu hatandukanye harashyizwe imiti isukura intoki (hand sanitizers), ibimenyetso biranga aho guhagarara mu guhanga intera, uburyo bwo gusukura ikibuga k’indege, inyubako n’ibikoresho.

Abakozi bahawe amahugurwa yo kwirinda, gufasha abagenzi no kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo yubahirizwa.

Ku wa 14 Werurwe 2020,nibwo umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda. Nyuma y’icyumweru kimwe Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga ibikorwa bitandukanye ndetse n’imipaka mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu minsi ishize nibwo Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (IATA) cyashyizeho amabwiriza agamije gufasha urwego rwo gutwara abantu mu ndege kwirinda iki cyorezo.

Mu mabwiriza mashya yatanzwe harimo gushyiraho uburyo bwo gupima umuriro ku mipaka, kubahiriza uburyo bwo guhana intera, gutera imiti yica udukoko ahantu abantu bafata no gutegura ibikoresho by’isuku haba mu ndege no ku bibuga by’indege.

Umuyobozi Mukuru wa IATA, Alexandre de Juniac, yavuze ko gushyiraho ingamba zitandukanye zo kwirinda Coronavirus ari byo bizagarurira abantu icyizere cyo gusubukura ingendo mpuzamahanga.

Yagize ati “Ingamba zihuriwejo kandi zigashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa za Guverinoma ni zo zizatanga umusaruro.”

Juniac yavuze ko izo ngamba nizidafatwa urwego rwo gutwara abantu mu ndege ruzamara igihe kinini mu bihombo.
Mu rwego rwo kugabanya ibyo bihombo, IATA yasabye za Guverinoma kujya zibanza gukusanya amakuru y’abagiye kujya mu ndege mbere, hakamenywa amakuru ajyanye n’ubuzima bwabo hakoreshejwe uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga nka e-Visa n’ubundi buryo butanga impushya ku bantu ngo babe bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Mu bindi IATA yasabye harimo kubuza abakozi bo mu ndege kugera mu nyubako z’ikibuga cy’indege zakira abavuye mu ndege uretse abaherekeje abafite ubumuga cyangwa abana badafite ababakuriye.

Gushyira abakozi bahuguwe bashinzwe gupima ahantu abantu binjirira mu gihugu ndetse bikanakorwa mu nyubako zakira abagenzi bavuye mu ndege, gushyiraho uburyo bwo guhana intera hagati y’abagenzi, gukoresha udupfukamunwa, gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gusaka abagenzi ku bibuga by’indege ntihabeho gukoranaho kw’abantu n’ibindi.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwinjira mu ndege kandi imbere mu ndege hagashyirwa uburyo bwinshi bwo kwirinda no kugira isuku, gusaba abagenzi bose kwambara udupfukamunwa, gushyiraho uburyo bwo gupfunyika mbere ibigenerwa abagenzi bari mu ndege hirindwa ko habaho guhura cyane kw’abatanga serivisi mu ndege n’abagenzi, kwirinda ko abagenzi batonda umurongo ku bwiherero bw’indege n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa