skol
fortebet

Harmonize yasubije amagambo akomeye Diamond nyuma yo kumwita umwana we

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyiri Konde Gang, Harmonize yasubije uwahoze ari Boss we muri Wasafi Classic Baby, nyuma yo gutangaza ko hari abahanzi benshi afata nk’abana be abandi akabafata nk’abuzukuru be

Sponsored Ad

Mu bihe bitambutse ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Diamond Platnumz , yatangaje ko abahanzi barimo ; Rayvanny , Harmonize , Richie Mavoko, Macvoice, Ibra n’abandi bose abafata nk’abana be muri muzika n’abuzukuru be. Uyu muhanzi yashatse kwerekana uruhare rwe mu izamuka ryabo muri muzika.

Muri iki kiganiro niho yanavugiye ko mu gihe azaba ari mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 amaze muri muzika, hakwiriye kubaho ibyo yise gukora igitaramo cy’umuryango cyangwa ‘Family Party’ kirimo abo yita abana be bose [Abahanzi bakizamuka yafashije]. Ibi byakoze ku mutima Harmonize agira icyo atangaza avuga ko arambiwe amagambo ya Diamond yo kwishushanya.

Diamond Platnumz yavuze ko atewe ishema n’abana be ; Harmonize na Rayvanny ndetse azaterwa ishema n’abuzukuru be nka ; Ibra , abahanzi bafashwa na Harmonize ndetse n’abahanzi bafashwa na Rayvanny na Macvoice.Ati:”Reka mbanze nterwe ishema n’abana banjye nyuma nzajya ku buzukuru banjye Ibra na Macvoice”.
Ati:”Muri iyi myaka 15 maze mu muziki , ndifuza ko dukora igitaramo cy’umuryango , tukishimira ibyo Imana yaduhaye n’umugisha twagize”

Nyuma y’aya magambo, Harmonize yagize ati:”Ikibazo ni uyu mugabo w’umukene rwose , yibuka abana be arimo kwigwizaho imitungo. Mu myaka 15 ntabwo wabasha kunyishyura Million 600,000,000 ngo nitabire igitaramo cyawe ahubwo urifuza kuba munini abandi ukabagira bato”.

Yakomeje agira ati:”Ntabwo wagira abandi banini nawe ukaba munini kubarenza ? Ntabwo waba ufite umugati wawe ngo abe ari nawe uwurya”. Ibi byatangaje abatari bake baherukaga kubabona bari kumwe cyakora abazi iby’umuziki bemeza ko ari ugutwika nk’uko Simba asanzwe acira inzira ibihangano bye n’iby’abahanzi bo muri WCB abereye umuyobozi kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa