skol
fortebet

RDC yiyemeje gushora akayabo mu kugura drones nyinshi zo guhangana na M23

Yanditswe: Wednesday 08, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibiganiro birarimbanyije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bigamije kugura drones z’intambara aho Leta ya Kongo yiteguye gushora akayabo ka miliyari 649 Frw zingana na (500$) muri Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Bamwe mu bitabira ibyo biganiro barimo na Minisitiri w’Ingabo Jean Piere Bemba, ndetse ubu amakuru akaba avuga ko abajyanama ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi bari mu bishoboka byose ngo ayo mafaranga yishyurwe.

Iki gihugu kikaba cyaribasiwe n’umutwe wa M23 kuva 2022 kuza ubu kiri mu ntambara aho bigaragara ko guhashya uyu mutwe byakibereye ingorabahizi.

Amakuru avuga ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ibikorwa by’Ingabo za FARDC zirwanira ku butaka zananiwe kugira umusaruro zitanga, Tshisekedi amaze igihe yariyemeje gushyira imbaraga mu kirere binyuze mu kongera umubare w’indege z’intambara.

Africa Intelligence yanditse ko indege nyinshi z’intambara ziri mu nzira zo kwinjira mu ntambara ikomeje kujya mbere muri Kivu y’Amajyaruguru; mu gihe hanakomeje ibiganiro hagati ya RDC na kimwe mu bigo byo muri Afurika y’Epfo yifuza ko byayigurisha za drones z’intambara.

Mu gihe gahunda y’izi drones yaba igezweho; byitezwe ko RDC igomba kwishyura $ miliyoni 500 kugira ngo ihabwe ziriya ndege zitagira abapilote.

Africa Intelligence ivuga ko mu byumweru bike bishize Bemba yagiranye ibiganiro n’abahagarariye sosiyete yitwa TFM Defence & Aerospace y’i Johannesburg bamwijeje ko biteguye kumuha vuba bishoboka drones zikorerwa mu Bushinwa.

Ni ibiganiro byibanze kuri drones zo mu bwoko bwa Wing Loong II ndetse n’izindi zitazwi mu bijyanye no gukoreshwa mu ntambara zo mu bwoko bwa TW-328.

Muri ibi biganiro Bemba na bariya banya-Afurika ngo babanje kuganira niba nta kuntu RDC yahabwa drones esheshatu, mbere yo kuzamura umubare bakazigeza kuri 12. RDC kandi ngo yijejwe ko muri miliyoni 500 z’amadorali yakwishyura yanahabwa n’ibindi bikoresho bya gisirikare; birimo n’imbunda z’imizinga.

Amakuru kandi avuga ko mu rwego rwo kugira ngo bahabwe ririya soko, intumwa za TFM zanumvishije Bemba ko RDC yakwishyura igice kimwe cy’ariya mafaranga mu mabuye y’agaciro cyangwa Peteroli.

Icyakora amakuru avuga ko n’ubwo Bemba akomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo gahunda ya ziriya drones icemo, abajyanama ba Tshisekedi by’umwihariko Mandungu Bula uzwi cyane nka “Kao” usanzwe ari umujyanama we wihariye batangiye kuyitambika.

Amakuru kandi anavuga ko n’ibiro bya Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo, byatanze umuburo w’uko iriya ’gahunda’ ishobora gusiga hari abafunzwe [kubera ruswa ahari], ibyanashimangiwe na Robert Gumede usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Afurika y’Epfo ariko nanone wegereye ubutegetsi bw’i Kinshasa.

RDC irashaka kugura izindi drones nyuma y’uko eshatu zo mu bwoko bwa CH-4 yaguze mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize nta n’imwe igifite. Ebyiri muri zo umutwe wa M23 wemeje ko wazihanuye, indi imwe ikora impanuka.

Ikigo Agemira cyo muri Bulgaria gisanzwe kinafite abacanshuro muri Congo ni cyo cyari cyafashije iki gihugu kugura ziriya drones.

Amakuru kandi avuga ko biciye muri Agemira, RDC iri mu nzira zo kwakira indege y’intambara ya gatandatu yo mu bwoko bwa Sukho-25 ndetse n’izindi ndege ebyiri zo mu bwoko bwa L-39 Albatros zigenewe imyitozo ariko zinashobora gukoreshwa mu mirwano.

Ni indege zombi RDC yaguze mu kigo Tbilisi Aircraft Manufacturing (TAM) cyo muri Georgia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa