skol
fortebet

Kazungu yemeye ibyaha aregwa byose asaba urukiko imbabazi arira

Yanditswe: Friday 09, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha mu mizi Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake iyicarubozo no gusambanya ku gahato ,kuri uyu wa Gtanu tariki ya 09 Gashyantare.

Sponsored Ad

Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe.

Ati"Mu byaha ubushinjacyaha bundeze ntacyo bubeshyemo!" rero mu byo bandeze ntacyo ndenzaho, ntacyo nongeraho kuko byose narabikoze".

Kazungu wunganiwe na Me Faustin Bismarck Murangwa, yarezwe ibyaha 10 birimo kwica, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, kwambura ibyabo abo yishe mbere yo kubica, n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byaha yabikoze hagati ya 2022 na 2023, agakoresha amayeri atandukanye mu gushuka abo yagiriye nabi bakaza iwe.

Muri ayo mayeri ngo harimo kubabwira ko afite ikibanza agiye kugurisha cyangwa kubashakira akazi, maze bagera iwe akabahambira amaboko n’amaguru, akabatera ubwoba ko agiye kubica, bakamuha amafaranga bafite, bagasaba inshuti zabo cyangwa imiryango yabo kohereza ayandi kuri telephone. Bikarangira abasambanyije ku ngufu, nyuma akabica.

Bamwe mu bagore bagize amahirwe yo kumucika batanze amakuru, barimo uwo yasambanyije ku ngufu ariko akabasha kumucika. Ayo makuru niyo yagejeje ku ifatwa rye.

Mu cyobo basanze mu gikoni cy’aho yari acumbitse hitaruye izindi ngo, bakuyemo imibiri y’abantu 13, yavuze ko harimo abo yibuka n’abo atibuka.

Muri abo aregwa kwica harimo umugabo umwe abandi ni abagore.

Nyuma yo gusobanura imikorere y’ibyaha uko ari 10 bumukurikiranyweho ndetse na we akaburana abyemera byose, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko yahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 FRW.

Kazungu Denis, akimara gusabirwa ibihano yahise ahabwa ijambo ngo agire icyo avuga ku byo yasabiwe, asaba imbabazi no gukugabanyirizwa ibihano.

Ati “Ndasaba imbabazi, ngasaba ko nagabanyirizwa ibihano. Ndasaba imbabazi ntakambira urukiko, ntakambira abo nakoreye ibyaha, umuryango nyarwanda, ngasaba imbabazi no kwihangana ku bo nateje ingaruka mu rugendo rw’ubuzima turimo.”

Kazungu Denis kandi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu imbabazi n’abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi, n’ababyeyi natwariye abana babo.”

Mu gihe Kazungu Denis yasabaga imbabazi ku byaha aregwa, abari mu rukiko kwihangana byanze bahita basuka amarira.

Umunyamategeko we, Me Murangwa Faustin, yasabye urukiko kugabanyiriza uwo yunganira ibihano cyane ko harimo impamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba yaremeye ibyaha byose ndetse agatanga n’amakuru yuzuye ku nzego z’iperereza.

Kazungu yavuze ko yishe abantu 13, ashimangira ko nta wundi muntu bafatanyaga muri uwo mugambi wo kwica.

Ati “Umugambi nawupanze ku giti cyanjye, nta wundi muntu twafatanyije. Ibikorwa bikomeye by’ubunyamaswa nakoze, nta kintu na kimwe navuga cyari gutuma nkora biriya. Si ubukene mvuge ko ari bwo bwabinteye njya gushaka amaramuko. Nta gisobanuro nabona ku cyo nari ngambiriye.”

Abantu barindwi, barimo abagore batatu bagaragaye mu rukiko barikumwe n’ababunganira – uretse umwe muri bo – baregera indishyi ku babo bishwe na Kazungu.

Buri wese muri aba yumviswe n’urukiko, basabye indishyi zitandukanye, uwasabye menshi yasabye miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi.

Ni urubanza rwaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukwakira 2023, aho umwe mu bafashwe ku ngufu na Kazungu yamureze ndetse akaba anasaba indishyi.

Umwanzuro w’urukiko uzasomwa tariki 08 Werurwe 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa