skol
fortebet

Mu bujurire Pascal Simbikangwa yasabiwe gukomeza gufungwa imyaka 25

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Pascal Simbikwangwa wajuririye igifungo cy’ imyaka 25 yakatiwe n’ inkiko z’ ubufaransa zimaze kumuhamya ibyaha bya jenoside. Ubushinjacyaha bwongeye kumusabira gufungwa imyaka 25.
Tariki 25 Ukwakira 2016 nibwo urukiko rukuru rw’ ubujurire Bobigny rwatangiye kumva ubujurire bw’ umunyarwanda wa mbere inkiko z’ Ubufaransa zahamije ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ubu bujurire bwaje hashize imyaka ibiri Pascal Simbikangwa ahamijwe ibyaha bya jenoside agakatirwa imyaka 25.
Icyo gihano (...)

Icyo gihano yari yagikatiwe mbere n’Urukiko rw’i Paris mu 2014, rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside no muri Jenoside ubwayo n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Simbikangwa w’imyaka 56 wahoze mu ngabo za Ex-Far, yari ufite ipeti rya Kapiteni mu ngabo zarindaga Umukuru w’Igihugu ndetse akanakora mu rwego rw’iperereza, yaburanaga avuga ko yari umuntu woroheje mu gihe abamushinjaga bavugaga ko yari umwe mu bantu bakomeye cyane mbere no mu gihe cya Jenoside.

Uyu mugabo wafatiwe mu birwa bya Mayottes mu 2008, yaburanaga ari mu kagare k’abafite ubumuga bitewe n’impanuka yakoze mu 1986.

Imbere y’Urukiko rw’ibanze mu Bufaransa, Simbikangwa yasabirwaga igihano cyo gufungwa burundu.

Pascal Simbikangwa ashinjwa kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali no gutanga intwaro n’amabwiriza ku Nterahamwe.

Izindi manza z’abakekwaho Jenoside zabereye mu Bufaransa ni urwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe igifungo cya burundu muri Nyakanga uyu mwaka nyuma yo kubahamya icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa