skol
fortebet

Ndimbati washakishwaga ngo aryozwe ibyaha bya Jenoside yakekwagaho yapfuye kera

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rwasigaranye imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwemeje urupfu rwa Aloys Ndimbati rwashakishaga ngo rumuburanishe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ibiro by’Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwemeje urupfu rwa Aloys Ndimbati, umwe mu Banyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndimbati wabaye Burugumesitiri wa Komini Gisovu mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, yari akurikiranyweho gukora Jenoside, kugira uruhare mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, gushishikariza rubanda kwijandika muri Jenoside, ubwicanyi, itsembabwoko, gufata ku ngufu Abatutsikazi n’irindi hohotera, nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Uru rwego rwagarutse ku mateka ya Aloys Ndimbati, n’imikorere y’ibyaha bya Jenoside yakekwagaho, rwagize ruti “Nyuma y’iperereza rigoye kandi rikomeye, Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwashoboye kumenya ko Ndimbati yapfiriye mu Rwanda ahagana mu mpera za Kamena 1997 mu gace k’Umurenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Muri Nyakanga 1994, Ndimbati n’umuryango we bahunze u Rwanda berekeza muri Zayire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), aho babaga mu nkambi ya Kashusha.

Nyuma yaje kujya i Kisangani aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we.

Ahagana muri Kamena 1997, Ndimbati yavuye i Kisangani asubira mu Rwanda mu ndege ya UNHCR yatahanye impunzi ikagwa i Kanombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa