skol
fortebet

Nyanza: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gusambanya umwana yibyariye

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi umugabo ukekwaho gusambanya umwana yibyariye gusa abaturage bo bavuga ko uyu arengana.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko uyu mugabo witwa Muramira Joseph bikekwaho ko yaba yarasambanyije umwana yibyariye, abaturage batuye mu mudugudu wa Buhoro akagari ka Buhinja mu murenge wa Kigoma akarere ka Nyanza aho uyu muryango utuye batangaje ko ari akarengane yaba yarakorewe n’umugore we.

Aba baturage baganira na BTN TV dukesha iyi nkuru, bvuze ko batunguwe no kumva uyu mugabo yafunzwe azira guhohotera umwana we bitewe nuko ibyo ashinjwa ari ubwa mbere babimwumviseho.

Aba baturage bavuga ko intandaro y’ibi byose yaje nyuma y’uko hari amakuru yamenyekanye avuga ko uyu mugabo yaba agiye gukorana ubukwe n’undi mugore kandi hari undi babyaranye uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka 14.

Umwe muri aba baturage utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yavuze ko ibyabaye byose bishingiye ku binyoma kuko hari igihe uyu mugore we batandukanye ashobora kuba ariwe wamugambaniye akamusiga icyasha yifashishije umwana babyaranye cyane ko uyu mugabo ufunzwe batari bamuziho imyitwarire mibi.

Yagize ati " Kuva nabona uyu mwana sindamwumvaho imyitwarire ikocamye. Abana neza n’abaturage.

Akomeza avuga ko iki cyaha ashinjwa gishobora kuba cyaraturutse ku makimbirane ashobora kuba ari hagati ye n’uwo bahoze babana ariko waje kwimuka.

Aya makuru yaje gushimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma,Mukanaganzwa Brigitte.

Uyu mugabo ushinjwa guhohotera umwana yibyariye, acumbikiwe kuri station ya RIB ikorera mu murenge wa Kigoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa