skol
fortebet

RIB yahishuye igihano giteganyirijwe abajya gusezerana bagakinira ku ibendera ry’igihugu

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,ruvuga ko umuntu ujya kurahirira gusezerana akavuga amagambo atariyo agamije gutebya aba ari gukora ibigize icyaha cyatuma afungwa imyaka ibiri.

Sponsored Ad

Ibi Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B.Thierry yabitangarije kuri Televiziyo y’u Rwandaaho yemeje ko guterera urwenya ku ibendera ry’igihugu bigize icyaha ndetse bishobora gutuma ubikoze afungwa imyaka ibiri.

Yagize ati: "Hamaze iminsi hagaragara abantu bakoresha ibendera ry’igihugu mu buryo butari bwo akenshi ugasanga bashakira ubwamamare mu bikorwa nk’ibyo ngibyo.

Hari abajya gusezerana nk’aho atasubiyemo ibyo bamubwira,agatangira kuvuga ibintu bidahuye afashe ku ibendera.Akabanza akihanangiriza umugore we ngo mbere y’uko mvuga ibi ngibi urahirire ko utazajya undebera muri telefoni.Njyewe ndi umuntu uri bugusezeranye uwo munsi nahita mbisubika.

Iyo urebye ibendera ry’igihugu iyo habaye umuhango runaka,uko riba ryubashywe ririnzwe,wajya kubona ukabona umuntu ararikoreraho ibintu ashaka....Icyo dushaka kubabwira nuko ibyo ari ibikorwa bigize ibyaha."

Yavuze ko Ingingo ya 2 ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge aho umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye usuzugura,upfobya,ukuraho,wonona ibendera ry’igihugu ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarengeje imyaka ibiri.

Umuvugizi wa RIB,yavuze ko ababikoraga bitwaje ko batabizi cyangwa abari babigambiriye bakwiriye kubireka kuko bashobora kubihanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa