skol
fortebet

RIB yatanze amakuru mashya kuri dosiye ya Apotre Yongwe

Yanditswe: Monday 09, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko dosiye ya Harerimana Joseph, uzwi nka Apôtre Yongwe, ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuvugabutumwa Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya “Apôtre Yongwe,ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023.

Ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mbere yo kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu muvugabutuwa yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Amakuru avuga ko Yongwe ashobora kuba yaratawe muri yombi nyuma yo gukorera uburiganya abantu batari bake ababeshya ko agomba kubasengera, ibibazo bafite bigakemuka.

Bivugwa ko yasabaga abantu amafaranga kugira ngo abasengere abizeza ibitangaza bikarangira bitabaye bityo bakabona ari ubutekamutwe abakorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa