skol
fortebet

RIB yavuze amakuru mashya ku kirego cya Kazungu Denis

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko Dosiye ya Kazungu Dennis, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu akabashyingura mu cyobo, yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo atangire kuburanishwa.

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ibi nyuma y’aho Kazungu Denis, atawe muri yombi mu cyumweru gishize, azira imirambo yatahuwe mu cyobo cyari mu nzu yabagamo, atangira gukorwaho iperereza.

Kazungu w’imyaka 34 y’amavuko, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro. Yatawe muri yombi na RIB ku itariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye.

Ibyo bikorwa biteye ubwoba Kazungu akekwaho kuba yarakoze, byamenyekanye mu gihugu cyose no hanze yacyo, nyuma y’uko itangazamakuru rivuze ku ifatwa rye, biturutse ku mikoranire hagati ya RIB, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, byatumye iyo mirambo iboneka.

Kugeza ubu, imirambo ya bamwe mu bo Kazungu akekwaho kuba yarishe, yaramenyekanye ndetse hari n’imiryango yaje kuvuga ko hari abantu yabuze, ariko nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, isuzuma ry’iyo mirambo rikorerwa muri Laboratwari y’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (Forensic Laboratory), riracyakomeza ku buryo kumenya amazina ya ba nyakwigendera bishobora gufata igihe.

Dr. Murangira yasubije iby’abavuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagombye gukurikiranwa kubera uburangare, avuga ko kugeza ubu, nta kintu gihari kigaragaza uburangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze, cyangwa se gukingira ikibaba.

Yagize ati, “Urebye inzu yabagamo, yari inzu yitaruye izindi ku buryo hari intera hagati y’iyo nzu n’abaturanyi, ku buryo byamufashije kubona umwanya yari akeneye kugira ngo akore ibyo yakoze. Abantu bagombye kwirinda kumva amakuru atari ukuri, cyangwa se kugira uwo bagerekaho uruhare muri iki kibazo kugeza igihe iperereza rizarangirira”.

Dr Murangira yagize ati, “ Dosiye iracyari mu iperereza. Abantu bakwiye kwirinda ibihuha no gukabya inkuru. Nta bafatanyacyaha nta n’abandi bantu bakekwa” .

Yavuze ko mbere y’uko Kazungu atabwa muri yombi ndetse ngo n’iyo mibiri itahurwe, nta kibazo na kimwe cy’abantu babuze cyari gihari, ariko ubu ngo nibwo barimo kugenda bagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa