skol
fortebet

Umunyamakuru Nkundineza yashinje RIB kumufunga ntawe uramurega

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yaburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane,tariki 30 Ugushyingo.

Sponsored Ad

Ari kumwe n’umwunganira Me Ibambe Jean Paul,Nkundineza yavuze ko umwanzuro wo kumufunga by’agateganyo atawemera ndetse urukiko rwamurekura akajya kwita ku mugore we n’umwana we w’amezi 10 babona ibibatunga kubera yakoze.

Uyu munyamakuru yavuze ko arwaye asaba urukiko uburenganzira bwo gutumiza imiti kuri farumasi.

Uyu kandi urukiko rwahise rumwemerera kuburana yicaye.

Nkundineza yemera ko yakoreshejwe n’amarangamutima akavuga ibidakwiye ariko ko yari akwiye guhanwa n’Urwego rwigenga rushinzwe abanyamakuru.

Nkundineza yahakanye ibyaha aregwa birimo guhohotera uwatanze amakuru ku cyaha, Gutangaza amakuru y’Ibihuha, n’icyo gutukana mu ruhame.

Me Ibambe yavuze ko umukiriya we atakoze ibyaha ashinjwa ahubwo yakoze amakosa y’umwuga bityo akwiye guhanwa na RMC aho kuba inkiko.

Umushinjacyaha yise Nkundineza umunyabyaha asaba ko atajya hanze ngo akomeze gukora ibyaha ahubwo akwiye gushyirwa ahantu,mu nzu yabugenewe,akaburana arimo.

Nkundineza yagaragaje ko Ubushinjacyaha bushaka gukubita hasi urwego rwa RMC rumaze imyaka 10 rukora mu gihe umwunganira yavuze ko ubucucike buri mu magereza buterwa n’imanza nyinshi zitihutishwa bityo ko umukiriya we yarekurwa ngo hirindwe ubwo bucucike.

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yavuze ko yatawe muri yombi mbere y’uko atangirwa ikirego aho yavuze ko yafunzwe kuwa 16 Ukwakira ari nawo munsi RIB nyuma y’aho yakiriye ikirego cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly.

Si ubwa mbere yari amutangiye ikirego kuko mu 2022 yamureze muri RIB, Urwego rwigenga rw’Abanyamakuru rukinga ukuboko.

Icyemezo cy’urukiko rw’Ubujurire kizatangazwa kuwa 7 Ukuboza, saa munani z’amanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa