skol
fortebet

Urukiko rwakatiye Kazungu Denis igifungo cya burundu kubera ubwicanyi

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cya burundu Kazungu Denis nyuma y’uko rusanze ibyaha byose yarezwe bimuhama.

Sponsored Ad

Kazungu w’imyaka 34 yari afunzwe akurikiranyweho kwica abantu 13 n’ibindi byaha birimo gufata ku ngufu.

Umwanzuro w’urubanza watanzwe Kazungu Denis n’abandi barebwa n’urubanza nta n’umwe uri mu cyumba cy’urukiko.

Ni umwanzuro kandi wasomwe mu gihe gito, umucamanaza avuga ko Kazungu Denis ahamwa n’ibyaha byose uko ari 10, ategeka ko Kazungu afungwa ubuzima bwe bwose.

Mu byaha Kazungu yashinjwe harimo kwica, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, kubambura ibyabo mbere yo kubica, n’ibindi. Ibyo byaha mu rubanza mu mizi byavuzwe ko yabikoze hagati y’umwaka wa 2022 na 2023, agakoreshaga amayeri atandukanye mu gushuka abo yari agambiriye bakaza iwe.

Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe rWa nyuma ruheruka kuwa 09 Gashyantare 2024

Ati"Mu byaha ubushinjacyaha bundeze ntacyo bubeshyemo!" rero mu byo bandeze ntacyo ndenzaho, ntacyo nongeraho kuko byose narabikoze".

Kazungu wunganiwe na Me Faustin Bismarck Murangwa, yarezwe ibyaha 10 birimo kwica, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, kwambura ibyabo abo yishe mbere yo kubica, n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byaha yabikoze hagati ya 2022 na 2023, agakoresha amayeri atandukanye mu gushuka abo yagiriye nabi bakaza iwe.

Muri ayo mayeri ngo harimo kubabwira ko afite ikibanza agiye kugurisha cyangwa kubashakira akazi, maze bagera iwe akabahambira amaboko n’amaguru, akabatera ubwoba ko agiye kubica, bakamuha amafaranga bafite, bagasaba inshuti zabo cyangwa imiryango yabo kohereza ayandi kuri telephone. Bikarangira abasambanyije ku ngufu, nyuma akabica.

Bamwe mu bagore bagize amahirwe yo kumucika batanze amakuru, barimo uwo yasambanyije ku ngufu ariko akabasha kumucika. Ayo makuru niyo yagejeje ku ifatwa rye.

Mu cyobo basanze mu gikoni cy’aho yari acumbitse hitaruye izindi ngo, bakuyemo imibiri y’abantu 13, yavuze ko harimo abo yibuka n’abo atibuka.

Muri abo aregwa kwica harimo umugabo umwe abandi ni abagore.

Kazungu yavuze ko yishe abantu 13, ashimangira ko nta wundi muntu bafatanyaga muri uwo mugambi wo kwica.

Kuri uyu wa gatanu ,umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yategetse kandi ko indishyi zisaga milioni 25 z’amafranga y’u Rwanda zigomba guhabwa bamwe mu baziregeye.

Ni mu gihe indishyi zari zaregewe zirenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Uwemerewe indishyi nyinshi ni milioni 12 z’amanyarwanda.

Muri baregeye indishyi harimo abo uwabo urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko Kazungu ariwe wamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa