skol
fortebet

Hamenyekanye amafaranga leta imaze gushora muri gahunda zo kwita ku barokotse Jenoside

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi,Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo kwita ku mibereho y’abayirokotse, haba mu burezi, ubuzima, mu macumbi ndetse n’ahandi.

Sponsored Ad

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni, isenya igihugu ndetse isigira abayirokotse ibikomere byo ku mubiri n’ibyo ku mutima ku buryo urugendo rwo kongera kwiyubaka rwasabye imbaraga nyinshi.

Leta y’u Rwanda yihutiye gushyiraho gahunda zigamije kwita ku barokotse Jenoside no kubafasha kongera guhobera ubuzima, aho mu myaka 30 ishize, izo gahunda zimaze gushyirwamo asaga miliyari 417 Frw.

Iyi mibare yagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Uwacu Julienne, mu Kiganiro Igihango cya Televiziyo Rwanda.

Yagihuriyemo na Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert na Senateri Dusingizemungu Jean Pierre.

Uwacu Julienne yavuze ko mu myaka 30 hari ibyakozwe mu kongera kwiyubaka nk’igihugu no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Yagaragaje ko Jenoside ikirangira, Leta yahumurije abayirokotse inabaha icyizere cyo kubaho no kugira icyizere cy’ubuzima binyuze muri gahunda za Leta.

Ati “Mbere y’uko FARG ijyaho, mu bushobozi bwari buhari hihutiwe kureba uburyo bwo kuramira abantu bari bamaze kurokoka Jenoside. Icya kabiri cyari ukubabonera aho bakinda umusaya. Icya gatatu cyari ugufasha abakiri bato gusubira mu mashuri binyuze muri gahunda y’uburezi.’’

Yavuze ko mu byakozwe harimo no gushyiraho gahunda y’ingoboka n’indi mishinga ibyara inyungu rusange.

Ati “Gahunda y’uburezi ni yo yagiyeho ingengo y’imari nini. Kuva mu 1998 Ikigega FARG gishyizweho kugeza ubu tubara ko hamaze gutangwa miliyari 199, na miliyoni 197, ibihumbi 708, na 967 Frw yarihiye abasore n’inkumi mu mashuri yisumbuye na kaminuza.’’

Yavuze ko gahunda yindi yatanzweho amafaranga menshi ari ijyanye n’amacumbi. Ati “Ingengo y’imari imaze kugenda ku macumbi ni miliyari 112, miliyoni 927, ibihumbi 324 na 233.’’

Mu gihe hari gahunda zigenda zigana ku musozo, iy’ubuvuzi yo iracyakomeje kuko n’umubare w’abakeneye kuvurwa wiyongera.

Uwacu yagize ati “Hamaze gutangwa inkunga igenda ku buvuzi ingana na miliyari 46, miliyoni 865, ibihumbi 146 na 70 Frw.’’

Mu zindi gahunda, iy’inkunga y’ingoboka imaze gutangwaho miliyari 44 Frw mu gihe iy’imishinga ibyara inyungu yashyizwemo miliyari 14 na miliyoni 600 Frw.

Uwacu Julienne ati “Iyo uteranyije mu myaka 30 ishize, amafaranga ava mu kigega cya Leta afasha muri izi gahunda, bitavanyeho ubundi buryo bufasha burimo abafatanyabikorwa n’abandi, hamaze gukoreshwa miliyari 417, miliyoni 843, ibihumbi 178 na 17 Frw.’’

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa