skol
fortebet

Burera: Polisi yafashe abantu 23 bari kunywera inzoga z’inkorano mu rugo rw’umuturage

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika mu kagari ka Ka gitega kuwa Gatatu tariki ya 08 Mata yafashe abantu 23 mu rugo rwa Maniragaba Felicien wari wahahinduye akabari binyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 aho abantu benshi batemerewe kwegerana.

Sponsored Ad

Maniragaba kandi yafatanwe litiro 1,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko Maniragaba yakoze amakosa atandukanye kandi akomeye.

Ati "Yarenze ku mabwiriza ya Leta iwe ahagira akabari, bari bicaye begeranye kandi n’ubundi utubari ntitwemewe."

Yakomeje avuga ko hejuru yo kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi yageretse no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati "Twasanze afite litiro 1,000 yagurishaga abo bantu,izo nzoga ntizujuje ubuziranege ndetse zahise zimenerwa aho. "

Abaturage bongeye gukangurirwa kwirinda kwegerana muri ibi bihe ndetse banakangurirwa kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

CIP Rugigana yagize ati "Ntabwo abantu bemerewe kwegerana ari benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, byongeye bariya banywaga inzoga zitemewe n’amategeko."

Yakomeje ashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye ukoresha ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe n’amategeko.

Abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza bafungura utubari muri iyi minsi Leta y’u Rwanda yasabye abantu kuguma mu rugo igafunga utubare mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Ahagana saa saa tatu n’igice z’ijoro (21h30) ryo ku wa 06 Mata 2020 nibwo abagabo 6 bo mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Nyirakugugu, Umudugudu wa Jenda barangajwe imbere n’umuyobozi w’umudugudu bagiye gukomangira umugore ucuruza inzoga witwa Nyirasinibagiwe Valantine bamubwira ko bashaka inzoga niko kubajyana mu gikari abicira akanyota.

Ubwo barimo kunywa inzoga,inzego zishinzwe umutekano zabaguye gitumo niko gukwira imishwaro gusa ngo bamwe bamaze gufatwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Jenda, Kampire Georgette, yabwiye ikinyamakuru Hanga.rw dukesha iyi nkuru a ko ibi byabaye muri iri joro ryahise,gusa aba bantu barimo kunywa inzoga bamenyekanye ndetse bari gushakishwa.

Ati “ Uko ari 6 twaje kubafata ngo bahanwe dusanga batorotse n’ubu ntibaraye mu ngo zabo,ariko turakomeza dushakishe ubu hamaze gufatwa umwe “

Kuwa 21 Werurwe 2020,Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza yo gufunga utubari,insengero,n’andi makoraniro mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Izi ngamba zikumira icyorezo cya Coronavirus zagombaga kumara ibyumweru bibiri ariko kuwa 01 Mata byongereweho iminsi 15 akazagera tariki 19 Mata 2020.

Izo ngamba kandi zivuga ko ingendo zitari ngombwa no gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa nko guhaha cyangwa kugura imiti bitemewe.

Abemerewe gusohoka n’abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na za ATM.

Abakozi ba Leta bose n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

Imipaka yose irafunzwe keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda burakomeza.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

Amasoko n’amaduka arafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, esansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Ibitekerezo

  • Poisi nidufashe mu Rwampara haruguru y’ibitaro mu gipangu 120 ho hari insoresore zituruka mu Biryogo zirirwa zihanywera urumogi!!!! Kandi umugore nyiri icyo gipangu arabashyigigiye! Umuryango mumfashe Ubu butumwa bugere kuri polisi

    Natwe hano mu karere ka nyanza umurenge wa muyira akagari ka nyamure bimeze nkaho ari mu bihe bisanzwe ububari bucuruza nkibisanzwe gusa begekaho urugi. Cyane cyane amasaha ya nimugoroba abantu baba ari benshi mu bubari kandi umuyobozi w,umudugudu aba abizi.abakingisha iyo umuyobozi w,akagari amubwiye ko agiye kuhaza gusa.ni mu mudugudu wa kanyundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa