skol
fortebet

Col.Byabagamba agiye kongera kugezwa imbere y’Ubutabera kubera ibyaha 2 yakoze ari muri gereza

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane,igisirikare cy’u Rwanda RDF cyatangaje ko ubushinjacyaha bwacyo bugiye kongera kugeza imbere y’urukiko,Col.Tom Byabagamba kubera ibyaha 2 yakoreye muri gereza aho afungiye.

Sponsored Ad

Col.Tom Byabagamba arashinjwa ibindi byaha 2 birimo kugerageza gutanga ruswa no gutoroka Gereza ya Gisirikare.

RDF yagize iti “Ibyaha byakozwe na Col Tom Byabagamba n’abo bafatanyije bari muri gereza no hanze yayo bari gukorwaho iperereza.’’

Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi ku wa 24 Kanama 2014. Muri Werurwe 2016, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 21.

Ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF kuri uyu wa Kane ryakomeje riti "ubutabera buzakora inshingano zabwo kandi ntibuzihanganira umuntu wese wica amategeko cyangwa unyuranya n’amahame ya RDF.’’

Tom Byabagamba yarezwe ibyaha birimo kuvuga amagambo asebya ubutegets bw’u Rwanda ari ubw’abicanyi, ko bufata ibyemezo bihubutse ndetse ngo bukaba bufungira abantu ubusa.

Ibi byaha bivugwa ko yakoreye i Kigali ndetse no mu gihe yari mu butumwa bw’amahotro muri Sudan y’Epfo abishinjwa na bamwe mu basirikare bemeza ko yabibwiye.

Tom Byabagamba yagiye ahakana ko atigeze avuga nabi ubutegetsi kandi ko nta nyungu yagira mu gusuzugura ibendera ry’igihugu avuga ko yarwaniye.

Mu gihe cyose cy’urubanza, uyu musirikare yakomeje kwikoma ubushinjacyaha avuga bumurega ibyaha by’ibihimbano.

Col Tom Byabagamba yari mu kirego kimwe na Rtd Brig Gen Frank Rusagara, aho bombi ubu bamaze imyaka itanu muri gereza, baherukaga kujuririra Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Court of Justice (EACJ) basaba ko igihano cy’imyaka 15 bahawe giteshwa agaciro.

Ibitekerezo

  • Ibi byaha nibimuhama,ashobora kuzagwa muli gereza,kubera ko atangiye gusaza.Iyi si tugomba kuyibamo dukora attention.Wibeshya gato bikakugiraho ingaruka ushobora kwicuza ubuzima bwawe bwose.Kubera kwitwara nabi mu buzima,ushobora gufungwa, kwicwa,kurwara sida kubera gusambana,cyangwa indi ndwara.Urugero,ushobora kurwara umwijima cyangwa cancer kubera ko wanyweye inzoga nyinshi,cyangwa itabi igihe kinini.UMUTI wagufasha ni ukubaho utinya kandi wumvira Imana.Urugero,umukristu nyakuri yirinda gukora ibintu bibi Imana itubuza.Kubera ko bigira ingaruka mbi ku bandi,nawe bitakuretse.Gusa hari igihe urengana,bitewe n’abantu batumvira Imana.Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga,iyo wumviye Imana ugira amahoro.Iyi si ifite ibibazo kubera ko abantu nyamwinshi bakora ibyo Imana itubuza. Umuti rukumbi nuko abananiye Imana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.Nyuma isi yose izaba paradizo. It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa