skol
fortebet

Idamange yahakanye ibyo ashinjwa byose mu rukiko avuga ko ibyo yavuze yabitewe n’agahinda ka Guma mu rugo

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane,nibwo Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aho akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside no gutanga sheki itazigamiye.

Sponsored Ad

Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Werurwe 2021, ruburanishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga uregwa ari kuri Station ya RIB ya Remera aho afungiye mu gihe urukiko rwo rwari Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Mu cyumba cy’iburanisha, harimo abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bake bo mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu, mu gihe ku rundi ruhande Idamange ari kumwe n’umwunganizi we mu cyumba cya RIB.

Umucamanza yatangije iburanisha, asoma umwirondoro wa Idamange, abazwa niba ariwo maze asubiza ko hari aho ubushinjacyaha bwibeshye ku izina ry’umubyeyi we.

Nyuma yo gukosora umwirondoro we, yasomewe ibyaha bitandatu aregwa, birimo kimwe gishya kitari cyaravuzwe mbere cyo gutanga sheki itazigamiye.

Ibyaha 6 Idamange ashimwa birimo:

1. Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda
2. Gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
3. Gutanga Sheki zitazigamiye
4. Gutangaza amakuru y’ibihuha
5. Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu,
6. Gukubita no gukomeretsa

Umucamanza abajije Idamange niba yemera ibyaha aregwa, maze avuga ko byose nta na kimwe yemera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro bya Idamange yakunze kugaragariza abaturage ko Leta y’u Rwanda ntacyo ikora, bukavuga ko nta muturage wari wamutumye, ko yahamagariye abaturage bose kujya kwigaragambya bamagana Leta, anahamagarira n’abari mu mahanga ngo bahaguruke bajye kwigaragambya.

Nubwo nta mvururu zabaye, ngo aya magambo agaragara ko ashobora guteza imvururu mu baturage kuko kuvuga ko abanyarwanda barambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse, bihura n’ibivugwa n’ingingo zisobanura icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga,ubushinjacyaha bwavuze ko kuba yaravuze ko abanyarwanda bayobowe n’umuzimu, ari imvugo iharabika Perezida wa Repubulika, ikojeje isoni ndetse ko ari imvugo z’ibihuha kuko nta gihamya na kimwe agaragaza.

Bwavuze ko kujya kuri Youtube akavuga amagambo yateza impagarara mu baturage, ari ibintu yakoze abigambiriye.

Bwanavuze ku magambo ye yavuze y’uko leta isigaye ari baringa, bushimangira ko nta muntu wari wamutumye, ndetse akanongeraho n’imvugo zo gutukana avuga ko leta iyobowe n’amabandi n’abagome.

Umushinjacyaha yavuze ko uretse kuba ayo magambo ari ibihuha, ari imvugo nyandagazi.

Ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, bwasubiyemo amagambo yavuze ko leta itondeka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’isukari bacuruza. Bwavuze ko amagambo ye adaha agaciro imibiri y’abishwe n’uko bibukwa.

Bwavuze ko abajya gusura urwibutso ari mu rwego rwo kumenyekanisha ibyabaye kugira ngo bitazongera kubaho ariko we atabiha agaciro.

Sheki itazigamiye Ubushinjacyaha bwavuze ko yayihaye uwitwa Nsabimana y’amafaranga ibihumbi 400. Ubushinjacyaha bwavuze uko ibindi byaha byakozwe. Ku guteza imvururu muri rubanda, rwavuze ko gishingiye ku biganiro bye yagiye anyuza ku muyoboro wa Youtube.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ngo Idamange utuye mu nzu ya etage, ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kumufata, we n’abantu bari kumwe batangiye gutera amacupa abashinzwe umutekano maze umupolisi umwe arakomereka.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo Idamange yajyaga gufatwa, abashinzwe umutekano bageze iwe bamwereka ibyangombwa ariko yanga ko binjira. Muri uko kwanga ko yinjira, yatambamiye inzego z’umutekano kandi zifite ibyangombwa biziranga.

Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, gishingiye kuri sheki y’ibihumbi 400 yahaye uwitwa Nsabimana Emmanuel. Ngo banki yarebye kuri konti ye isanga nta mafaranga ariho gusa ngo mu ibazwa rye yavuze ko yishyuye uwo Nsabimana.

Idamange yahawe umwanya kugira ngo atange ibisobanuro ku byo ubushinjacyaha bumushinja. Yavuze ko ku itariki 15 Gashyantare, iwe hagiyeyo abantu umunani ahagana saa munani z’amanywa. Ngo we yari ku ibaraza hejuru muri etaje atuyemo.

Yavuze ko uwo munsi Imana yakinze ukuboko, kuko ubwo abo bashinzwe umutekano binjiraga batigeze bakomanga ahubwo ngo iyo imbwa ziba zitaziritse zari kubarya. Hashize umwanya ngo abantu ba RIB bambaye impuzankano binjiye bamusaba kumanuka hasi muri etaje ntiyamanuka, barazamuka bamwambika amapingu.

Yavuze ko umupolisi bivugwa ko yakomerekeje ashobora kuba yarakomerekejwe n’urugi.

Ati “Sinzi uko uwo muntu byamugendekeye, nta nubwo nzi ko atari bagenzi be bamukomerekeje.”

Idamange yakomeje avuga ko ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, adashobora kugikora kuko atari umuntu wapfobya Jenoside ahubwo ko n’uwabikora yamurwanya.

Ku cyaha cyo gutambamira imirimo y’igihugu, ngo ibyo yavugaga yavugiraga abanyarwanda kuko yumvaga akunze abanyarwanda. Ngo ntabwo yigeze atesha agaciro Coronavirus, ahubwo ngo icyo yakoraga yasabaga abantu kuyirinda, bubahiriza amabwiriza kandi yabikoraga ashingiye ku byo amategeko amwemerera.

Ati “Njye natangiye gutekereza kuvugira abaturage muri Guma mu Rugo ya mbere kandi murabizi ko abaturage bari bashonje.

Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, yavuze ko kitabayeho kuko iyo sheki yayitanze Nsabimana abizi neza ko nta mafaranga ari kuri konti ye. Yavuze ko ahubwo akwiye kurekurwa akajya kwita ku bana be bane bato kandi ko nta kimenyetso na kimwe ateganya gusibanganya, ko n’amashusho ye atazayasiba.

Mbere y’uko asoza umwanya yari ahawe, Idamange agize ati “Ndasaba imbabazi abantu bumvise ko imvugo nakoresheje ziremereye zikababangamira [...] Ndabisabira imbabazi nk’umunyarwanda utifuza gukomeretsa abandi.”

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, buvuga ko ubwo Idamange yajyaga gutabwa muri yombi, yanze gukingura kandi ko abagenzacyaha bafite uburenganzira bwo kwinjira ku ngufu ari nabyo byabaye. Iyo yemera agakingura, batari kwinjira ku ngufu kandi ko yari ahagaze hejuru kuri etage abareba akabihorera. Bwavuze ko ubwo abagenzacyaha bajyaga kumuta muri yombi, bari babisabiye uburenganzira.

Ubushinjacyaha buvuga ko inzego z’umutekano zitari gushobora kumva imvugo y’umuntu uhamagarira abantu guhaguruka bagahurira ku Rugwiro, ngo zikomeza gutegereza ngo iyo myigaragambyo itemewe ibe. Bwavuze ko gukomeza kurebera, byari kuba bisobanuye ko nta nzego zifatika zihari.

Umucamanza yabajije niba hari imyigaragambyo yabaye ubugenzacyaha bwakumiriye cyangwa se ko bwarakumiriye icyaha kitaraba. Umushinjacyaha yavuze ko kuba yari amaze kubwira abantu aho bahurira, bwihutiye gukumira icyaha kitaraba kuko aribyo byari ingenzi.

Abunganizi ba Idamange bahawe umwanya kugira ngo basobanure ibyo ubushinjacyaha bwavuze. Bavuze ko ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, iki cyaha adakwiriye kugikurikiranwaho afunze kuko amategeko agiteganyiriza ibihano bitarenze imyaka ibiri y’igifungo ndetse ko ibyagezweho mu iperereza bitagaragaza inkurikizi y’ibyabayeho bitewe n’amagambo yavuze.

Bavuze ko mu ifatwa rye hirengagijwe amategeko kuko ubuyobozi bw’ibanze butari buhagarariwe. Bavuze ko Umuyobozi w’Isibo wari uhari, atari mu bantu babarwa mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, ahubwo ko abagenzacyaha bagombaga gukora akazi kabo neza bukajyana umuntu udakemwa.

Umwunganizi wa Idamange yavuze ko sheki akurikiranyweho ari iyo mu 2018, bivuze ko imaze imyaka ine itanzwe. Umwunganizi yavuze ko icyaha cyashaje, ko habayeho ubusaze bw’ikurikiranwa ry’icyaha. Umwunganizi yavuze ko bitumvikana uko icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye kigaragajwe ari uko umukiliya we yagize ikindi kibazo.

Umwunganizi we yavuze ko Idamange akwiriye kurekurwa, kuko aho atuye hazwi na cyane ko Isi iri mu bihe bikomeye bya Coronavirus, ku buryo byamubashisha kwirinda kwandura ndetse bwemeza ko Idamange yatangaga ibitekerezo bye bwite ko ahubwo ubushinjacyaha busa n’aho bugaragaza ko hari amategeko abuza umuntu kuvuga, ibintu binyuranye n’ibyo Itegeko Nshinga rivuga.

Umwunganizi yavuze ko umuntu adashobora kuzira amagambo. Yavuze kandi ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza abantu bagizweho ingaruka n’ibyo Idamange yavuze,kwerekana abari gutera imvururu n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwahise buhabwa buvuga ko imvugo ze zasobanuwe nabi, bitari ukuri kuko ari imvugo ziri mu Kinyarwanda, ahubwo akwiriye kuvuga icyo yashakaga kuvuga ubwo yavugaga agatsiko k’amabandi, ko ategetse ko leta ko ivaho, ko Perezida wa Repubulika yapfuye n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kugira ngo ibintu byitwe icyaha kitagomba gushingira ku kuba hari nk’abantu bagaragara ko bagizweho ingaruka n’ibyo yavuze, ahubwo ko icyangombwa ari uko ibikorwa yakoze bigize icyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku cyo gutanga sheki itazigamiye, bwavuze ko ubaze imyaka iteganywa nk’igihe icyaha kigomba kuba cyashaje kitararenga kuko sheki yatanzwe mu Ugushyingo 2018, ikirego kigatangwa muri Gicurasi 2020.

Umushinjacyaha yavuze ko amategeko mpuzamahanga n’ahantu hose, habaho umurongo ntarengwa w’ibyo umuntu atagomba kuvuga. Yavuze ko kuba umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga, adashobora kubyitwaza ngo asabe abantu gukora ibyaha, hanyuma ngo hirengagizwe ko ibyo bigize icyaha.

Yavuze ko Idamange ko nta burenganzira bwo kuvugira abana bo muri AERG afite kuko uru rwego rufite uko ruvuganirwa.

Idamange ahawe umwanya avuga ko mu byaha byose ashinjwa, ubushinjacyaha buhuzagurika, nubwo butabizi.Yavuze ko umushinjacyaha ari kumushinja ibinyoma abizi neza ko ari “ukubimpambiraho”.

Yavuze kandi ko nta muntu wishwe n’amagambo yavuze, kandi ko ntacyo aricyo cyo kuba yahamagarira abaturage ngo bamukurikire.Yavuze atari umuyobozi, nta n’ishyaka arimo ku buryo abaturage bari kumuyoboka.

Idamange yakomeje avuga ko kuba nta kigaragaza ko nta cyaha gikomeye yakoze, ari ikimenyetso cy’uko n’umupolisi wakomeretse yaba yarikomerekeje ku bushake kugira ngo babimwegekeho.

Idamange yasoje avuga ko ibyo yakoze byose ari “umutima wo gukunda igihugu” ko urukiko rukwiye kwirengagiza “ibyo bambeshyera” ahubwo rukamurekura akajya kureba abana be 4 kuko bamukeneye.

Umucamanza yasoje iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yanzura ko icyemezo kizafatwa ku wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021 saa kumi.

Source:IGIHE

Ibitekerezo

  • Ariko abazi iby’amategekko mwambata, harya uretse abahagariye inzego runaka zaba iza Leta cyangwa izindi, nta munyarwanda ufite uburenganzira bwo kuvugira undi? Kubyerekeye jenoside, buriya niba umwe mu bayirokotse agaragaje ko atishimiye ko imibiri y’abantu be iba iko ibayeho mu rwibutso nkuko Leta ibyemera akifuza ko yashyingurwa hakurikijwe umuci wo gushyingura aba akoze icyaha? Muri tubanza ko bazanyemo sheki yo.muri 2018 numvise ko yanishyuwe, ubu so ugupapira ibyaha Dore ko iyo sheki izamuwe n’ikibazo uyu Idamange agiranye na Leta Aho yagaragaje ko ayinenga? Nibarizaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa