skol
fortebet

Isoko rya Gisenyi ryasubijwe mu maboko y’Akarere kari karigurishije mu buryo butaboneye

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyikirijwe ibyangombwa by’isoko rya Gisenyi bwari bwaragurishije mu buryo butaboneye.
Iryo soko ryatangiye kubakwa n’akarere muri 2010 ariko kaza kunanirwa kubera amikoro make, ni bwo ryashizwe ku isoko rigurwa na kampani yitwa ABBA Ltd ngo ikomeze imirimo, maze mu mwaka wa 2014 akarere gasinya amasezerano y’igurisha ryaryo. Nyuma Inama Njyanama yavuze ko ryagurishijwe itagishijwe inama.
Icyo kibazo cyanatumye njyanama y’akarere yateranye ku ya 27 Werurwe (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyikirijwe ibyangombwa by’isoko rya Gisenyi bwari bwaragurishije mu buryo butaboneye.

Iryo soko ryatangiye kubakwa n’akarere muri 2010 ariko kaza kunanirwa kubera amikoro make, ni bwo ryashizwe ku isoko rigurwa na kampani yitwa ABBA Ltd ngo ikomeze imirimo, maze mu mwaka wa 2014 akarere gasinya amasezerano y’igurisha ryaryo. Nyuma Inama Njyanama yavuze ko ryagurishijwe itagishijwe inama.

Icyo kibazo cyanatumye njyanama y’akarere yateranye ku ya 27 Werurwe 2015 yeguza abari bagize nyobozi bose aribo Sheikh Bahame Hassan wahoze ari umuyobozi w’akarere, Nsengiyumva Buntu Ezechiel wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nyirasafari Rusine Rachel wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinwe imibereho myiza ndetse na Kalisa Christopher wari Umunyabanga Nshingwabikorwa.

Amasezerano yavugaga ko ABBA Ltd igomba gutanga miliyari 1 na miliyoni zisaga300 ariko njyanama ivuga ko yumijwe no kubona imirimo itangira hataratangwa na make.

Njyanama ikimenya ko harimo amakosa yanditse ibaruwa isaba guharika imirimo yo kubaka kuko ABBA Ltd yari yatangiye kubaka, nyuma uwari umuyobozi w’akarere Sheikh Bahame Hassan aza kwandika indi baruwa iyivuguruza ivuga ko nta mpamvu z’uko ABBA Ltd yahagarika iyubakwa.

Muri iyo baruwa Sheikh Bahame yanditse, yavuze ko haramutse habaye ihagarikwa byashora akarere mu manza, avuga ko habanza gukorwa iperereza ryimbitse.

Umuyobozi w’akanama kashyiriweho gucukumbura iki kibazo, Nyamaswa Rukundo Emmanuel avuga ko hari hakozwe amakosa menshi mu igurishwa ry’iryo soko.

Abagize ako kanama baje gutahura nanone ko uwari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Christopher Kalisa, yanditse urwandiko asaba inguzanyo muri Banki ya BRD igamije kubaka isoko ayisabira ABBA Ltd kandi itaratanga amafaranga. Ibyo byangombwa byose ngo yabyanditse mu izina ry’akarere. Ibyo na byo Njyanama ivuga ko itari ibizi.

Muri Njyanama yo kuwa 27 werurwe 2015, uwahoze ari umuyobozi w’akarere wungirije Nsengiyumva Buntu Ezechiel yasabye imbabazi avuga ko ibyo bakoraga byose bahuzagurikaga.

Njyanama yahise itanga itegeko ryo guhagarika bundi bushya iyubakwa ry’isoko kugeza igihe ibibazo birimo bizakemukira.
.Rwiyemezamirimo yaje kuryakwa ndetse binatuma akarere kajya mu manza n’abo bari baratangiye kuryubaka.

Izo manza zaje kurangira akarere gatsinze, maze tariki ya 7 Gashyantare 2017, Umuhesha w’Inkiko ashyikiriza iryo soko rya kijyambere rya Gisenyi Ubuyobozi bw’akarere.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa