skol
fortebet

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara agiye kongera kuburanishwa

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye bigabwa n’umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no mu ntara y’Amagepfo, muri 2018, arongera kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa 04 tariki ya 04 Kamena 2020.

Sponsored Ad

NSABIMANA Callixte (Alias Major Snkara) ufungiye muri gereza ya Nyarugenge kuri uyu wa Kane taliki 04, Kamena, 2020 azongera kuburana mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri mu karere ka Nyanza. Urubanza rwe tuzaburanishwa hifshishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Kuwa 23 Gicurasi 2019,nibwo Sankara yagejejwe bwa imbere imbere y’urukiko ngo yiregure ku byaha ashinjwa gukora ubwo yari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Icyo gihe,Umushinjacyaha yavuze ko asabira Nsabimana gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha 16 akekwaho.

Ibyaha 16 aregwa ni: Iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwand amu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ku wa 19 Kamena 2018, ahagana saa tanu z’ijoro, umutwe w’abarwanyi ba FLN uyobowe na Major Rusangantwari Felix, wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi.

Abapfuye barimo uwari Perezida w’Inama Njyanama ya Nyabimata n’Umuyobozi w’ishuri ushinzwe amasomo. Mu bakomeretse harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Icyo gihe kandi ngo batwitse imodoka na moto ebyiri.

FLN kandi ngo yasahuye amaduka arimo amafaranga n’ibicuruzwa nk’isukari, inzoga, telefoni zigendanwa, bajya no mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi.

Nyuma yo gusahura ngo bafashe bugwate abaturage batandatu. Ku wa 1 Nyakanga 2018 nabwo abagize FLN basubiye muri Nyabimata basenya imiryango y’abaturage, barabakubita banasahura imyaka irimo ibishyimbo n’ibirayi, amafaranga n’imyenda.

Nabwo ngo bafashe abaturage babagira ingwate, babikoreza ibyo babasahuye berekeza mu ishyamba rya Nyungwe, bagenda barasa amasasu hejuru.

Ku wa 13 Nyakanga 2018 kandi abagize FLN bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu, bavuye mu ishyamba rya Nyungwe bitwaje imbunda.

Muri icyo gitero bafashe irondo ry’abagabo bane bababohera imugongo, babategeka kwerekana aho ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri hamwe n’inzu zirimo imyaka.

Abaturage barahaberetse, abagize FLN basahura imyaka, bafata bugwate abaturage barayibikoreza, barabatwara bageze aho bagombgaa kwinjirira mu ishyamba, bayambura abaturage barayigabana basubira mu ishyamba.

Nyuma y’ibyo bitero, Umushinjacyaha yavuze ko Nsabimana nk’umuvugizi wa FLN yumvikanye ku maradiyo ya BBC na VOA, n’imbuga nka YouTube yigamba ibyo bitero, avuga ko ari ibya FLN iyobowe na Habimana Hamada.

Ati "Twakwibutsa ko uyu mutwe ari uw’ingabo zitemewe washinzwe na MRCD, Nsabimana Callixte abereye Visi Perezida wa Kabiri."

Muri dosiye kandi hashyizwemo amajwi ya Nsabimana avuga ko bagamije guhirika "leta y’u Rwanda iyobowe n’agatsiko", bakoresheje intambara.

Ngo yanavuze ko nubwo yakwicwa, urugamba rutazahagarara kuko ruteguye neza. Mukwigamba ngo yanagendaga akangurira rubanda gukora iterabwoba n’ibindi bikorwa bihungananya leta y’u Rwanda.

Ku wa 15 Ukuboza 2018 kandi ngo FLN yagabye ibitero mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, mu bilometero 3.5 uvuye ku ishyamba rya Nyungwe, ngo bahagaritse banatwika imodoka eshanu zirimo Coaster eshatu, bicamo abantu batandatu.

Icyo gihe ngo banakomerekeje abantu benshi batandukanye. Izo nyeshyamba kandi ngo zasahuye ibirimo imyambaro n’amaherena by’abari bamaze kwicwa no gukomeretswa, za mudasobwa, amatelefoni n’amafaranga. Nabwo ngo Nsabimana yumvikanye yigamba icyo gitero, anavuga ko bafashe ishyamba rya Nyungwe.

Nsabimana kandi ngo yumvikanye avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, agenda yongeraho icengezamatwara rigamijwe kwangisha abaturage ubuyobozi.

Mu kwiregura, Nsabimana yavuze ko "nta byinshi mfite byo kwiregura nk’uko natangiye mbyemera, ibyaha byose ndegwa hano, ibyo nakoze ku giti cyanjye nk’ibi bijyanye na pasiporo nagombaga gukoresha mu kazi kanjye ko kwihisha mu kurwanya ubu butegetsi, ibindi byaha ni ibyakozwe n’inyeshyamba za FLN nari mbereye umuvugizi, nkaba kandi nari n’umwe mu bayobozi bakuru b’impuzamashyaka ya MRCD, ari yo rwego politiki rwayoboraga FLN."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa