Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 3 barimo n’Umupolisikazi bafashwe amashusho bahohotera umuturage nijoro
Yanditswe: Thursday 02, Apr 2020
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu barimo umunyerondo n’umupolisikazi wo ku rwego rwa Ofisiye, bagaragaye ku mashusho bahohotera umuturage mu muhanda.
Nyuma y’amashusho yashyizwe hanze n’uwitwa Irakoze Kenny agaragaza aba bantu bashinzwe umutekano bari guhohora umuturage,Polisi y’u Rwanda yavuze ko yamaze guta muri yombi aba bantu 3 babigizemo uruhare.
Polisi y’u Rwanda yagize iti “Turabamenyesha ko abantu batatu barimo n’umupolisi, bagaragaye mu mashusho ejo ku wa 1/04/2020, bahohotera umuturage, bafashwe.
Tuributsa abaturarwanda ko kurwana cyangwa kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Abaturarwanda mu nzego zose barasabwa kwirinda ibyazana gushyamirana no kurwana aho byaturuka hose.”
Nk’uko bigaragara muri aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, byabaye ari mu masaha y’umugoroba kubera amatara yarimo kwaka.
Muri ayo mashusho, umupolisikazi yari afite inkoni, akubita uwo umusore wumvikana avuga ngo "muransubiza aho ntagomba kujya."
Ku rundi ruhande humvikanye undi muntu avuga ngo "mukubite", umunyerondo ahita atega uwo musore agwa agaramye, anagusha umugongo n’umutwe hasi.
Aya mashusho yafashwe mu ibanga hifashishijwe telefoni, ashyirwa kuri Twitter n’uwitwa Irakoze Kenny, wabajije polisi niba ubu buryo bwakoreshejwe busobanutse.
Ibitekerezo
none ayo mashusho arihe? komu tayatweretse nukose arimwe mwakoze ibyo iyaba arumuturage mubamwamugara gaje muranyica gusa
Mujye mutwereka izo nkozi zikibi
Ntabwo iyi nkuru yanyu isobanutse kbsa mujye munagaragaza ukuri
Ni ntwari uwayashyize ahagaragara
kontamashusho mwagaragaj?
Nonese iyomwanditse inkuru ntimushyireho ababikoze ubundi ntibyarutwa mukabireka?