skol
fortebet

Umuherwe Kabuga Felicien ushinjwa kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe

Yanditswe: Saturday 16, May 2020

Sponsored Ad

Umuherwe Kabuga Félicien wari umaze imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru BBC abitangaza,uyu mugabo wari umaze igihe kinini ashakishwa yafatiwe hafi y’umujyi wa Paris muri iki gitondo tariki ya 16 Gicurasi 2020, nkuko minisitiri w’Ubutabera w’Ubufaransa yabitangaje.

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko Kabuga w’imyaka 85 y’amavuko yabagaho akoresha umwirondoro mpimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Kabuga afatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Yari mu gatsiko gakomeye kari ku butegetsi mu Rwanda,kateguye byimbitse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yari Perezida ndetse na nyiri radiyo RTLM (Radio Télévision libre des mille collines) n’ikinyamakuru Kangura byakanguriye byimazeyo Abahutu kwica abatutsi muri 1994.

Mu byo Kabuga ashinjwa harimo kuba yarinjije mu Rwanda imihoro myinshi ingana na Toni 580 yari igamije guhabwa Interahamwe ngo zimare Abatutsi.

Bivugwa ko muri 1993 yaguze mu Bushinwa imihoro 500,000 aho nibura umunyarwanda 1 kuri 3 bakuze yari bubone umuhoro.Yabyaye abana 2 b’abakobwa bombi bashakanye n’abahungu 2 ba Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Bivugwa ko kuba Kabuga Félicien yari amaze igihe ahigwa ariko kumufata byarananiranye, biterwa n’uko yakoreshaga ubutunzi afite mu kwiyoberanya cyangwa ubushake buke bw’ibihugu yihishemo.

Ubwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwatangiraga mu Ugushyingo 1994, mu bari ku ruhembe rw’umugambi wa Jenoside rwafunzwe mu 2015 rutabonye, barimo Umunyemari Félicien Kabuga, Major Protais Mpiranya na Augustin Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo.

Kabuga Felicien bivugwa ko yavutse mu mwaka wa 1935 avukira muri Komini Mukarange muri Perefegitura ya Byumba ubu akaba ari I Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.

Uyu muherwe ngo yiyigishije gusoma no kwandika kubera ko atagize amahirwe yo kugera mu ishuri bitewe n’umuryango ukenye yavukiyemo hanyuma aza gutangira kuboha ibiseke ku myaka 12 akabigurisha biza kumubyarira igishoro yahereyeho acuruza aba umuherwe.

Kabuga yagiye yaguka mu Bucuruzi kugeza ubwo atangira gutumiza caguwa hanze y’u Rwanda nyuma yagura ubucuruzi atumiza amatara,ibikoresho byo mu ngo n’iby’amashanyarai mu Buholandi,mu Bubiligi no muri Amerika.

Mu mwaka wa 1994,Kabuga yari afite amakamyo akururana atwara ibicuruzwa agera kuri 40,imirima y’icyayi isaga hegitari 350,uruganda rusya ingano zingana na Toni 39000 i Byumba,imiturirwa myinshi i Kigali,n’imigabane mu mabanki nka BCR,BACAR,La Rwandaise no mu kigo gitwara abagenzi cya STIR.

Kuwa 17 Nzeri 2007, byavuzwe ko Kabuga Felicien yaciye mu myanya y’intoki Polisi y’u Budage hafi y’Umujyi wa Francfurt mu Budage, kuko yari hafi neza yo kumuta muri yombi.

Umushinjacyaha wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow nawe yigeze kwemeza ko Kabuga ari muri Kenya gusa Kenya yabihakanye kenshi.

Kenya yagiye itahurwamo abajenosideri benshi kuko muri Nyakanga 1997,hakozwe umukwabu ukomeye wiswe ‘Operation NAKI’, wafatiwemo barindwi barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe, Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobari, umunyamakuru Hassan Ngeze, Col Gratien Kabiligi, Aloys Ntabakuze na Sylvain Nsabimana wabaye perefe wa Butare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa