skol
fortebet

Urukiko rwatesheje agaciro imbogamizi Rusesabagina yarugejejeho

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi zari zatanzwe na Paul Rusesabagina mu iburanisha riheruka ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Sponsored Ad

Rwifashishije ingingo zinyuranye z’amategeko, urukiko rwemeje ko nubwo koko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’Ububiligi ariko n’u bw’u Rwanda akibufite bityo agomba kuburanishwa n’uru rukiko.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwavuze ko ibyo Rusesabagina avuga ko afite ubwenegihugu bw’Ububiligi mu Rwanda nta shingiro bifite kuko atigeze agaragaza ibimenyetso byemewe n’amategeko ko yiyambuye ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Urukiko rwavuze ko nawe ubwe yiyemereye ko ari umunyarwanda ubwo yaregeraga urukiko rwa EAC.

Urukiko rwavuze ko inzitizi ku iburabubasha nta shingiro zifite rwemeza ko iburanisha rigomba gukomeza.

Me Gatera Gashabana, umwe mu bunganira Paul Rusesabagina yavuze ko icyemezo cy’urukiko ku nzitizi z’umukiriya we bakijuririye ndetse ko biteguye gutanga izindi nzitizi kuri iki gicamunsi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwishimiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko. Ku busabe bwatanzwe na Rusesabagina, busanga nta mpamvu y’uko bahabwa ikindi gihe, kuko muri systeme bwamaze gusubiza imyanzuro batanze.

Ubushinjacyaha burega Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD ibyaha icyenda birimo:

Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
Kuba mu mutwe w’iterabwoba
Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

Mu iburanisha ryabaye kuwa 17 Gashyantare 2021,Rusesabagina yabwiye urukiko ko afite inzitizi zituma urubanza rutatangira.

Abajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, yahise abihakana, ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe sindi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.Njye nk’Umubiligi waje nshimuswe, nabonaga urukiko rudafite ubushobozi bwo kumburanisha. Umwavoka wanjye yabisobanura mu magambo arambuye.’’

Abajijwe niba yemera ibyaha, yagize ati “Ibyaha byose ni byo.’’

Me Gatera Gashabana umwunganira yakomeje agira ati “Twasabaga ko ikirego kitakwakirwa hashingiwe ku iburabubasha ry’urukiko rw’Urugereko rwihariye rw’Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga.’’

Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y’iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y’inkiko z’u Bubiligi zibifitiye ububasha.

Icyakora, Nsabimana Callixte wiyise Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa FLN za MRCD ya Rusesabagina, icyo gihe yabwiye Urukiko ko atewe isoni no kumva uwo yita Shebuja ahakana ko ari Umunyarwanda kandi bakiri mu ishyamba yarababwiraga ko afite umugambi wo kuzayobora u Rwanda.

Paul Rusesabagina akomoka mu cyahoze ari Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho birimo ibyakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018,byigambwa na FLN umutwe wa gisirikare wa MRCD wari ufite umuvugizi witwa Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara waje gufatwa n’u Rwanda asimburwa na Nsengimana Herman.

Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa