skol
fortebet

Kigali: Abana babiri bavutse bafatanye bapfuye abaganga bari kugerageza kubatandukanya

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ba bana b’impanga bavutse bafatanye baraye bitabye Imana. Aba bana bavukiye ku Bitaro byo ku Munini mu Karere ka Nyaruguru ku wa Kane w’icyumweru gishize, nyuma bahita boherezwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo babagwe batandukanywe.

Sponsored Ad

Umwe mu babyeyi babo, Ntakirutimana Emmanuel yatangarije Kigali Today ko aba bana bitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023.

Umuganga warimo kubakurikirana witwa Dr Ntaganda Edmond,yaherukaga kuvuga ko hari icyizere ko abo bana bashobora kubaho, nubwo ibikorwa byo gutandukanya ibice by’umubiri by’abo bana bifatanye bizakorwa mu byiciro.

Dr Ntaganda Edmond yabwiye RBA mu minsi ishize ati “Uburyo abana batandukana, batandukana bameze nk’insoro ubundi iyo bazaba impanga, rero nk’iyo hari igihe uko gutandukana kutarangiye, nibwo bashobora kuvuka bafatanye”.

Ku bijyanye no kubaho kw’abo bana, Dr Ntaganda yari yavuze ko bashobora kubaho ariko ntibyakunze babuze ubuzima.

Yagize ati “Icyizere cyo kiba gihari, gusa igikorwa cyo kubatandukanya, ni igikorwa kigoye, akenshi gikorwa mu byiciro. Abangaba rero bavutse hari n’ibindi bibazo bafite by’ingingo zimwe na zimwe zidakora, nk’aho kwitumira ntaho bafite, ubu rero ni cyo gikorwa tugiye kujyamo cyo kubafasha, kugira ngo tubashakire aho kwitumira. Noneho ibindi bizakorwe nyuma”.

Nyuma y’aho byaje gutangazwa ko hari amahirwe ko umwe ariwe ushobora kubaho kuko undi yari yavukanye ubundi burwayi gusa byarangiye bose batabashije kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa