skol
fortebet

Abimuwe mu nzu z’ahazwi nko kwa Dubai basabye ikintu gikomeye Umujyi wa Kigali

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasabwe kwimuka mu nzu z’ahazwi nko kwa Dubai barasaba Umujyi wa Kigali kuzibasubiza bakazisanira kuko ngo ibyo wabizezaga nta na kimwe kigeze kizikorwaho.

Sponsored Ad

Ni inzu eshanu zigeretse zari zituwemo n’imiryango 23.

Mu Mata uyu mwaka nibwo Umujyi wa Kigali wasabye abari bazituyemo kuzivamo kuko zitari zujuje ubuzuranenge ndetse zimwe muri zo zari zatangiye guhirima ariko hari n’izindi zitari zifite ibibazo.

Bamwe muri ba nyiri izo nzu bavuga ko nyuma y’amezi 10 bazikuwemo, Umujyi wa Kigali nta kintu na kimwe wazikozeho.

Umwe yabwiye RBA ati "Mu by’ukuri,Umujyi wa Kigali wari watubwiye ko mu mezi 6 bazaba bamaze kutwubakira amazu ngo ameze neza,akomeye ariko amezi 6 arashize.Nta kintu batubwiye,bakuyemo abantu bavamo,amazu asigarira aho gusa,ubu hiberamo abajura.

Kugeza ubu nta kintu kirakorwa,twagerageje kubabaza uko bimeze kugira ngo natwe tugire icyizere kuko amazu niyo yari adutunze,niyo yadufashaga kubaho mu buzima bwacy bwa buri munsi,niyo yatwishyuriraga abana amashuri."

Icyo bifuza ni ukuzisubizwa bakisanira cyangwa Umujyi wa Kigali ukabubakira nk’uko wari warabyiyemeje.

Undi ati "Njyewe ku giti cyanjye ndifuza ko bansubiza inzu yanjye nkayisanira kuko sinzategereza ko Umujyi uzansanira kandi inzu ari iyanjye,arinjye wayiguriye.Nawe ushyize mu nyurabwenge ntaho Umujyi wahera ugusanira.Iyo ngengo y’imari bazayikura hehe?.Nibansubize inzu yanjye."

Abandi bo bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabegera bukabasobanurira aho ikibazo kigeze,bakabasubiza

Umujyi wa Kigali uvuga ko iki kibazo batakibagiwe gusa ngo baracyategereje ibizemezwa n’inkiko.

Urujeni Martine,Umuyobozi wungirije w;Umujyi wa Kigali,yabwiye RBA ati "Ni ikibazo tuzi,kiracyakurikiranwa..Ni ikibazo cyaje gitunguranye,hari ibyo babashije gufashwa ariko turi gukorana n’inzego zitandukanye kuko n’ingengo y’imari itari yarabazwe,ubwo n’ingengo y’imari igomba kuza,Umujyi wa Kigali ugomba guhabwa.

Turakizirikana kandi turabizi turi ko turareba uko cyakemuka.Turabizeza ko ikibazo cyo ku rukumbuzi n’abantu Umujyi wa Kigali ufasha gukodesha,turi bugikemure kiri mu byihutirwa."

Kugeza ubu umushoramari Nsabimana John uzwi nka Dubai wari wubatse izi nzu aracyafunze. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka irindwi, ubu hakaba hategerejwe umwanzuro w’urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa