skol
fortebet

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda yavuze ku mugabo we wamusize akajya guhangana na Hamas

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko umugabo we, Aviad, ari we wafashe icyemezo cyo kujya gutanga umusanzu ku gihugu cye mu rugamba gihanganyemo n’Umutwe wa Hamas wo muri Palestine.

Sponsored Ad

Aviad yafashe indege iva mu Mujyi wa Kigali igana muri Israel ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukwakira 2023.

Mbere yo guhaguruka, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yamusezeyeho anamwifuriza guhirwa ku rugamba agiyeho mu butumwa yanyujije kuri X.

Yagize ati “Ni ibihe by’amarangamutima mu gihe cyo gusezera umugabo wanjye @Aviad_M wasubiye mu rugo mu rugamba rwo kurinda Israel, afatanyije n’abandi benegihugu bari ku rugamba. Ndasenga ngo we n’abandi bagore n’abagabo b’intwari bari kwitanga ngo barinde igihugu cyacu, bazabe amahoro.’’

Aviad yatabaye igihugu cye mu bihumbi by’abiyemeje gusubirayo gutanga umusanzu wabo wo gutabara no kurinda ubusugire bwa Israel.

Ambasaderi Einat Weiss yavuze ko iki cyemezo cyerekana umuhate Abanya-Israel bagira mu kurinda igihugu cyabo.

Yagize ati “Umugabo wanjye yahisemo ubwe kujya ku rugamba. Niba ushaka kumva imiterere ya Israel n’urwego Abanya-Israel bakunda igihugu wareba ku Isi yose ibihumbi by’abantu, ibyo bakoraga, abari mu kazi, abari mu biruhuko, abasuye imiryango, bahagaritse buri kimwe cyose, basubira mu rugo.’’

Kubera ubusabe bw’abashakaga gutabara byageze aho indege zibura kugeza aho Igisirikare cya Israel, IDF, gitangiye gutanga umusanzu wacyo wo kubatwara.

Yakomeje ati “IDF yohereje indege zihariye zirimo n’izoherejwe kuri uyu munsi mu bihugu birimo Chypre n’u Bugiriki gufata Abanya-Israel. Hari ingendo nyinshi zavuye muri Amerika y’Epfo, Aziya na New York z’abashaka gusubirayo kugira uruhare muri uru rugamba.’’

“Ni ko Abanya-Israel baremye, nanabisanganye Abanyarwanda. Ni ubuvandimwe, ni ukwiyemeza, ni umwuka umwe, ni ukwizera igihugu cyawe ukagikunda, ni ukwizerera mu kubaho kwawe, ni ugutabara aho rukomeye.’’

Ambasaderi Einat Weiss yavuze ko uwo muhate nta muntu n’umwe ushobora kuwubakuramo kabone nubwo Hamas yabigerageje ariko itabigeraho.

Ati “Bashobora gutwara inshuti zacu, abo tuvukana, abo tubana, gusa ntabwo bazadushyira hasi. Ntibazatsinda mu byo bashaka. Bafashe abana, imiryango bashaka kutwicaza hasi ariko ntibazabishobora.’’

Yatanze urugero rw’uburyo abasirikare bari ku rugamba baba bafite abantu babari inyuma barimo abiteguye gutanga amaraso n’abagemura ibyo kurya aho bikenewe. Ati “Ibi ni byo biha abantu ububasha bwo gukomeza.’’

Aviad yavuye mu Rwanda anyura mu Mujyi wa Addis Abeba mbere yo kwerekeza muri Israel.

Mu myaka ibiri ishize izi ngendo zakorwaga na Sosiyete Nyarwanda y’Indege ariko kuva zahagarara kubera COVID-19 ntizirasubukurwa.

Ambasaderi Weis yavuze ko mu byo yifuza ko byazakorwa bwangu agahenge nikaboneka harimo no gusubukura izo ngendo zihuza Kigali na Tel Aviv.

Ati “Iyo ingendo ziza kuba zikorwa umugabo wanjye ni rwo yari gukoresha aho kunyura i Addis Abeba.’’

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2023, ni bwo Umutwe wa Hamas mu buryo butunguranye wagabye igitero kuri Israel. Icyo gihe abarwanyi bawo barashe ibisasu biremereye hirya no hino.

Nyuma y’iminsi itanu ibi bibaye, ubu habarurwa abantu 1200 bishwe ku ruhande rwa Israel mu gihe urwa Palestine rwapfushije abagera kuri 800.

Kuva iyi ntambara yatangira, benshi mu bahoze mu gisirikare basabye gufashwa kujya ku rugamba kurwanira ubusugire bw’igihugu cyabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Eli Cohen, yatangaje ko abayobozi bakiriye ubusabe bwa benshi [mu nkeragutabara], bifuza gutabara igihugu cyabo.

Yavuze ko ibi byerekana ko bazatsinda iyi ntambara. Ati “Ubusabe bwinshi twakiriye ku Banya-Israel bari ku Isi yose bashaka kugaruka byihuse, gukorera ubushake no gutanga ubufasha birahumuriza umutima.’’

Abayobozi b’Igisirikare cya Israel batangaje ko nibura abagera ku 300.000 bashyizwe ku rutonde rw’abashaka kujya kurwanira igihugu cyabo.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa