skol
fortebet

Andereya wo muri ba bagabo batatu bagufi bamamaye yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Undi mugabo wo muri ba bagabo batatu bashaje ariko bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, André Buhigiro yatabarutse, hakaba hasigaye umwe kuko undi aheruka kwitaba Imana mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, nibwo Buhigiro Andre w’imyaka 86 ari na we wari mukuru muri aba bagabo batatu nawe yitabye Imana akurikiye mugenzi we wapfuye umwaka ushize.

Aba bavandimwe bavuka i Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni, ariko bakaba bari batuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane, bakaba baramamaye ku mbuga nkoranyambaga.

Uwitabye Imana mu mwaka ushize ni Rudakubana Paul wari mukuru wa Pierre Sindikubwabo, ariko na we akaba yari murumuna wa André Buhigiro wapfuye kuri uyu wa Kane.

Bose bakaba barazize uburwayi nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’umuturanyi wabo, akaba yarigeze kuyobora Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ali.

Niyoyita yagize ati "Umusaza mukuru yapfuye, yaguye mu rugo na we, nagezeyo nimugoroba nsanga bamujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri".

Aba basaza bamenyekanye cyane mu itangazamakuru bavuga ibijyanye n’imibereho yabo, hamwe n’imbogamizi bahuye na zo zishingiye ku bugufi bukabije, zirimo kuba bose nta wabashije gushaka umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa