skol
fortebet

Bugesera: Polisi yongeye kurasa ukekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Polisi yarashe Nsengimana Vincent w’imyaka 27 wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo no kwiba insinga z’amashanyarazi.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Nsengimana yari agiye kubereka aho yahishe insinga yangije,ashaka gucika,baramurasa arapfa.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu,tariki ya 29 Nzeri 2023 nabwo Polisi y’u Rwanda yarashe ukekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, arapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uyu musore ubwo yahuraga n’aba Polisi bari ku irondo, yabikanze bamuhagaritse abangura umuhoro agiye kubatema, baramurasa ahita ahasiga Ubuzima.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi, nk’uko polisi ibitangaza.

Ni mu gihe polisi imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12.360.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa