skol
fortebet

Gicumbi: Umwana w’imyaka 8 yishe mugenzi we bava inda imwe w’imyaka 5

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu karere ka Gicumbi umwana w’imyaka umunani yishe murumuna we w’imyaka itanu nyuma yo kumukubita isuka barimo bakinisha.

Sponsored Ad

Ku mu goroba wo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, umwana w’umukobwa w’imyaka umunani warimo akina na musaza we w’imyaka itanu, bakinishije isuka kugeza ubwo yayimukubise ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune aho nyina w’aba bana yari avuye guhinga hanyuma agakomereza mu mirimo ya nimugoroba yo mu rugo agasiga abana bakina.

Aba bana batari bafite ubitaho, umukuru w’umukobwa yaje gufata isuka ya majagu mu gukina na musaza we arayimukubita ahita ahasiga ubuzima nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’irangamimerere muri uyu murenge.

Amakuru ducyesha Igihe ni uko umugabo w’uyu mugore akaba ari Se w’aba bana ntabwo yari yakagera mu rugo mu gihe nyina w’aba bana we yarimo atunganya akazi k’umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa