skol
fortebet

Hamenyekanye amakuru y’icyaba cyihishe inyuma y’ifungwa ry’umunyamakuru Manirakiza Theogene

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko rwataye muri yombi Umunyamakuru Manirakiza Theogene washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV.

Sponsored Ad

Uru rwego ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cya ruswa bivugwa ko ari iya 500.000FRW.

Amakuru ari kuvugwa hanze nuko uyu munyamakuru, Théogène MANIRAKIZA umaze iminsi 3 atawe muri yombi na RIB yafungishijwe n’umucuruzi uzwi ku mazina ya Nzizera Aimable usanzwe ufite kompanyi y’ubucuruzi.

Iyi kompanyi ya Nzizera yagiranye amasezerano n’iya Manirakiza isanzwe iri mu bikorwa by’itangazamakuru yo kuyamamariza ibikorwa byayo yanditse ndetse impande zombi zanashyizeho umukono.

Gusa, aya makuru avuga ko mu gihe cyo kwishyurana Nzizera yatumyeho Manirakiza ngo amwishyure ariko yanahamagaye na RIB ko ngo ari ruswa yamwatse.

Aya makuru aracyakurikiranwa kuko ibyo Manirakiza ashinjwa biri mu maboko y’ubutabera.

Manirakiza n’umunyamakuru umaze igihe muri uyu mwuga ndetse yanakoze inkuru mu bisata bitandukanye birimo imyidagaduro,ubutabera,politiki n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa