skol
fortebet

Huye: Urujijo ku ruhinja rwatoraguwe muri Pubelle y’inyubako y’Abakobwa ba Kaminuza

Yanditswe: Friday 01, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye) hatoraguwe umubiri w’umwana muri Pubelle iherereye mu macumbi y’abakobwa yitwa Benghazi.

Sponsored Ad

Ubwo abakora amasuku barimo basukura ku nyubako mu macumbi ya Benghazi inyubako ya B iri hagati mu nyubako eshatu zigize aya macumbi akunze kubamo abakobwa biga mu mwaka wa mbere n’abiga mu mwaka wa Kabiri.

Uyu mwana yagaragaraga nk’ugejeje igihe cyo kuvuka kuko yari afite umusatsi ndetse n’inzara bigaragara ko yari akuze cyane ku buryo byari igihe cyiza cyo kuvuka nk’uko benshi bazi neza iby’ubuganga babyemeza.

Kugeza magingo aya, abanyeshuri bahagaritswe kwiga hanyuma urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwahise ruhagera kugira ngo rusake hamenyekane umuntu waba wakuyemo inda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa