Abaturage benshi bo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda binjiye mu mwaka mushya wa 2024 bari mu nsengero abandi bari mu bitaramo bitandukanye ndetse benshi bari bateraniye kuri Kigali Convention Center bagiye kureba uko umwaka uraswa.
Mu gukomeza kwegerana n’Imana hateguwe ibitaramo byatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza 2023, ushyira mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 1 Mutarama 2024.
Ibitaramo byari byinshi hirya no hino yaba i Kigali,Rubavu,Rulindo ahazwi nko kuri Nyirangarama no mu matorero atandukanye.
Abakirisitu bo muri Kiliziya Gatolika bateraniye mu bice bitandukanye aho iri torero rifite insengero; abo muri ADEPR na bo bahuriye hamwe mu bitaramo byo gusenga no gushima Imana.
Ku rundi ruhande, hari amatorero yateguye ibitaramo byagutse byabereye mu mahoteli n’izindi nyubako ziberamo ibikorwa byagutse bihuza abantu benshi.
Abo muri Zion Temple iyoborwa na Apôtre Dr Paul Gitwaza yateraniye muri BK Arena; abo mu Itorero rya Women Foundation Ministries rya Apôtre Mignone Kabera bari muri Kigali Convention Centre mu gihe abayoboke bo kwa Prophet Sultan Eric washinze River of Joy and Hope Ministries bari muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahahoze hazwi nka Camp Kigali.
Umunyamabanga mukuru wa Francophonie,Madamu Louise Mushikiwabo abinyujije kuri X yagize ati "Abachou, hobeee y’Ubunani cyane!! Ariko ubwo muribaza mukumva ko imyaka 30 ishize koko tukaba twinjiye mu mwaka w’amateka #2024 tunawiteguranye ubushishozi n’ishimwe!! Mperutse kunyarukira iwacu mpasanga ibyiza bitarabaho!! Muzagire une année exceptionnelle rero, mbifurije plein de bonheur, de santé et de sérénité, amata n’ubuki n’ibindi byose biryoshye, naho ibindi ni problèmes gérables pee!."
Benshi bategereje guturitsa ibishashi kwabereye hirya no hino mu Rwanda bishimye cyane aho kuri KCC hari huzuye abantu benshi n’ibinyabiziga.
VIDEO
Uko byari byifashe kuri Kigali Convention Centre ubwo haturitswaga urufaya rw’ibishahi mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2024. #RBAAmakuru
🎥: @visualcolour pic.twitter.com/KCVsA8f6sS— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) December 31, 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *