skol
fortebet

Ibyo wamenya ku ruganda rwa BioNTech rwaje muri afurika bwa mbere ruhereye mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro benshi,kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023,bitabiriye umuhango wo gutangiza ishami rya mbere muri Africa ry’uruganda BioNTech rukora inkingo rwo mu Budage.

Sponsored Ad

Uruganda rw’i Kigali ni urwa mbere BioNTech ifunguye muri Africa igamije kwagura ibikorwa byayo byo gukorera inkingo n’ahandi ku isi, nyuma y’ikigo gikuru cyayo gikora inkingo za mRNA mu Budage, n’amashami muri Amerika no mu Bubiligi.

Moderna, ikigo mucyeba wa BioNTech, mu kwa gatatu uyu mwaka nacyo cyatangaje umugambi wo gufungura ikigo gikora inkingo za mRNA muri Kenya, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, naryo ryaba ari ishami ryayo rya mbere muri Africa.

Nyuma y’u Rwanda, BioNTech biteganyijwe ko izagura ibigo byayo muri Afrika y’Epfo, Senegal, na Ghana, ndetse ba Perezida Macky Sall wa Senegal na Nana Akufo-Addo wa Ghana bari bari i Kigali kuwa mbere gutangiza icyo kigo.

Ni umushinga wemejwe mu 2021, utangira gukorwaho mu 2022,uru ruganda rwubatse mu cyanya cy’inganda cya Kigali kiri i Masoro mu burasirazuba bw’umujyi wa Kigali, ku muhanda werekeza i Rwamagana.

Ni uruganda rwubatse ku buso bwa hegitari nyinshi kandi rugikomeza kwagurwa hubakwa ibindi bikorwa byarwo, mu kurufungura batangaje ko ruzaha akazi gahoraho abakozi nibura 100 biganjemo abakomoka muri Africa, nk’uko byatangajwe mu muhango wo kuwa mbere.

Prof Şahin yavuze ko ikigo cye cyiteze ko imirimo yose yo kubaka no gutangira gukora inkingo izarangira mu 2024 inkingo zigatangira kuboneka mu 2025. Kandi ko uru ruganda rw’i Kigali ruzajya rukora doze zigera kuri miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka zizajya zoherezwa n’ahandi muri Africa.

Şahin avuga ko uru ruganda rw’i Kigali ruzaba rukora inkingo zo ku rwego rwo hejuru kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho rishoboka muri ibi.

Uretse BioNTech, ibindi bigo nk’Ubumwe bw’Uburayi, Banki Nyafurika y’iterambere n’ibindi nabyo byashyize imari mu kugira ngo uyu mushinga utangire.

Ursula Gertrud von der Leyen umuganga w’Umudage akaba na perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi wateguye miliyoni zigera kuri 200 z’amaEuro zo gushyira muri uyu mushinga, ari i Kigali yavuze ko ari “nk’igitangaza kuba uru ruganda ruzabasha gukora inkingo nyinshi buri mwaka” muri Africa.

Mu byihutirwa bigiye gukorwa, Ursula yavuze ko bagiye gufasha Kaminuza zo mu Rwanda kongera ubumenyi mu by’ubuvuzi zifashijwe n’izikomeye zo ku mugabane w’Uburayi.

Yavuze ko atari inkingo za Covid-19 ahubwo ari inkingo zo guhangana na Malaria n’igituntu (tuberculosis), yongeraho ko bishoboka no gukora iza cancer.

Izi ni zimwe mu ndwara zicyibasira byinshi mu bihugu bya Africa nk’uko bitangazwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS.

Raporo ya OMS ya 2022 ivuga ko mu 2021 abantu miliyoni 247 banduye malaria, ikica 619,000, benshi ni abana bari munsi y’imyaka itanu, kandi 95% by’uburwayi bwa malaria bwabonetse muri Afurika.

Naho igituntu, raporo ya OMS ya 2022 ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 10 bakirwaye ku isi mu 2021, maze cyica abagera kuri miliyoni 1.6 barimo 187 000 babanaga n’ubwandu bwa SIDA.

Africa yisangije 23% by’imibare y’igituntu yabonetse ku isi, na 33% by’abo cyahitanye, nk’uko iyo raporo ya OMS ibivuga.

Kubera iki Africa?

Mu gihe Covid-19 yacaga ibintu ku isi, inkingo zayo zimaze kuboneka ubusumbane mu kuzigeraho bwarakaje abatuye isi, cyane cyane abo mu gice cy’epfo kirangwamo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere aho zageze ibihugu bikize bimaze kwihaza.

Mia Amor Mottley minisitiri w’intebe w’ibirwa bya Barbados waje i Kigali gutangiza uru ruganda rw’inkingo, yavuze ko iyi ari intambwe yo “kuvanaho ubusumbane hagati y’abaturage batabasha kubona imiti iboneka ariko ihenze, imiti ihari ariko itagerwaho.”

Yongeyeho ati: “Uyu munsi uranze intambwe ikomeye ku banyafurika, n’abana bayo, na diaspora yayo, mu guhindura ikorosi, bitari gusa mu kurwanya ibyorezo, ahubwo no gushimangira ko abantu bacu babona ubuvuzi bugezweho bushoboka buri ku isi.”

Africa ni umugabane wa kabiri utuwe cyane ku isi kandi ufite 25% by’umutwaro w’indwara ku isi, nyamara Africa itumiza hanze 99% by’inkingo ziboneka z’indwara ndetse na 95% by’imiti, nk’uko bivugwa n’ikigo Lancet.

Lancet kandi ivuga ko Africa ikoresha 25% by’inkingo zikoreshwa ku isi, kandi uwo mubare ushobora kwiyongeraho 2.5% buri mwaka.

Prof Sahin yavuze ko uru ruganda rw’inkingo rw’i Kigali rugamije gusubiza ibyifuzo by’ibihugu bigize ubumwe bwa Africa.

Abandi bategetsi bari i Kigali kuwa mbere bavuze ko uyu mushinga mugari ugamije kugabanya icyo cyuho n’igitutu kuri Africa mu gihe inkingo zaba zikorerwa mu bihugu nk’u Rwanda, Kenya, Senegal, Afrika y’Epfo, Ghana n’ahandi.

BioNTech ni iki?

Iki ni ikigo gikora imiti n’inkingo cyashinzwe mu 2008 na Profeseri Uğur Şahin n’umugore we Dr Özlem Türeci, mu mujyi wa Mainz mu burengerazuba bw’Ubudage. Aba bombi bavutse ku babyeyi b’abimukira bavuye muri Turukiya.

Iki kigo cyabo cyazamuye agaciro kacye bikomeye nyuma yo gukora urukingo rwa Covid-19 gifatanyije n’ikigo Pfizer cyo muri Amerika ruri mu zakoreshejwe henshi ku isi.

BioNTech ubu ibarirwa agaciro ka miliyari zirenga 24 z’amadorari ya Amerika. Ari i Kigali, Profeseri Uğur Şahin yavuze ko uyu mushinga wo mu Rwanda bawushoyemo miliyoni $150.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa