skol
fortebet

Imvura ivanze n’urubura yishe umugore mu karere ka Nyamasheke

Yanditswe: Friday 22, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

ku gicaminsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri 2023, ku isaaha ya sasita z’amanywa haguye imvura nyinshi ivanze n’urubura ihitana umuntu umwe yangiza byinshi birimo imyaka y’abaturage.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruvumbu,Akagari ka Buvungira,Umurenge wa Bushekeri.

Amakuru avuga ko uwahitanywe n’iyi mvura ari umugore war’ugiye kuzana ihene witwa Nyirantezimana Beatrice w’imyaka 43.

Ni mu gihe ibyangiritse birimo imyaka y’abaturage ndetse n’icyayi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire , yahamirije Itangazamakuru ko iyi mvura itageze mu yindi Mirenge, ko yibasiye Umurenge umwe.

Ati”Ni imvura yaguye yari ikomeye cyane nta handi yageze,yibasiye Akagari ka Buvungira mu Midugudu ya Mujabagiro,Bikamba,Gisakura na Gasebeya, yarimo urubura yateye urupfu rw’umubyeyi w’imyaka mirongo ine n’itatu(43), yari agiye kureba ihene aho yari iziritse agwa mu mugezi amazi aramutwara“.

Uyu muyobozi w’Akarere w’agateganyo,mu butumwa yatanze yihanganishije umuryango wabuze umubyeyi,asaba abaturage kwitwararika cyane cyane muri ibi buhe by’imvura.

Ati”Turihanganisha umuryango wabuze umubyeyi,ubutumwa dutanga n’uko dukomeza kubwira abaturage ko muri iki gihe dufite imvura nyinshi, ni ukwitwararika cyane imvura iguye, ntibagende mu mvura inkuba ishobora kubakubita no kwirinda gukandagira mu migezi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangajeko bukomeje kubarura ibyangijwe n’iyi mvura.

Ivomo:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa