skol
fortebet

Ishami rya IRCAD i Kigali ni umucunguzi kubarwayi ba kanseri muri Afurika?

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo gikora ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri kikanatanga amahugurwa ku ndwara zijyanye n’urwungano ngogozi (IRCAD) kimaze gufungura ishami ryacyo mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

U Rwanda rubaye ahantu ha munani IRCAD igize ishami, rukaba ari n’igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iki kigo cyazobereye mu buvuzi bw’indwara ya kanseri hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Uhagarariye IRCAD ku isi, Jacques Marescaux, avuga ko iki kigo kije ku mugabane w’Afurika kuko na wo ukwiye kugira uburenganzira ku buvuzi bwiza bw’indwara ya kanseri n’izibasira urwungano ngogozi (appareil digestif).

Ikigo cya IRCAD kimaze kugera mu Rwanda cyitezweho gutanga ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru ku barwayi bakeneye kubagwa indwara ya kanseri ndetse n’izijyanye n’urwungano ngogozi.

Ubusanzwe benshi mu barwayi bafite ibi bibazo bajyaga kwivuza mu bihugu by’amahanga nka Kenya, Ubuhinde n’Ububiligi.

IRCAD yageze mu Rwanda, ivuga ko itaje gufasha Abanuyarwanda bonyine ahubwo ko iri shami rizafasha n’abandi barwayi bavuye no mu bindi bihugu by’Afurika, dore ko iri ari na ryo shami ryayo rivutse ku mugabane wose.

Iri shami kandi ngo ryitezweho guhugura inzobere muri ubu buvuzi ziri hagati ya 500 na 700 ku mwaka zivuye hirya no hino.

Umukuru wa IRCAD ku isi Jacques Marescaux, avuga ko iki kigo gifite intego yo gufasha abatuye isi kubona ubuvuzi bwiza kandi buboneka hatabayeho kubabaza umubiri.

Uyu muyobozi avuga ko abantu bagera kuri miliyari ebyiri n’igice ku isi bari mu duce tudafite amahirwe yo gutanga ubuvuzi ku ndwara zikomeye nka kanseri kandi bikozwe mu buryo butababaje umubiri.

Ati: "Ntidukwiye kwemera ko abantu benshi bakomeza kubagwa mu buryo bubabaza umubiri.

"Umuryango wa IRCAD ufite inzozi z’uko abarwayi bagira isi nziza. Uyu munsi [ejo ku wa gatandatu] izi nzozi zihindutse ukuri ku mugabane w’Afurika."

Ku isi, ikigo cya IRCAD kimaze kugera ahantu umunani, ari ho Ubufaransa cyatangiriyemo mu mwaka wa 1994, Amerika, Taiwan, Lebanon (Liban), Brazil, Ubushinwa, Ubuhinde n’u Rwanda.

Marescaux avuga ko iki kigo cyiyemeje gushyira ishami mu Rwanda kubera ko umukuru warwo agaragaza inyota y’iterambere mu nzego zirimo n’ubuvuzi bukoresheje ikoranabuhanga.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri shami, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hari abantu benshi bamunenze ubwo yazanaga icyifuzo cyo gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga rigezweho kandi abaturage benshi b’u Rwanda bagifite ubukene burimo no kutabona ibiribwa bihagije.

Kagame yagize ati: "Ubwo natangiraga kuvuga iki gitekerezo mu mwaka wa 1998, umwe mu nshuti zanjye wakataje mu ikoranabuhanga yambajije impamvu nifuza kujya mu ikoranabuhanga mu gihe abaturage banjye bicwa n’inzara.

"Namwemereye ko ibyo avuga ari ukuri ko abaturage banjye bashonje ariko ko no kutazana iri koranabuhanga atari byo byari kubamara inzara.

"Twagerageje gushora uduke dufite, dusaranganya mu rwego rw’ibiribwa, ubuzima ariko tutibagiwe n’ikoranabuhanga kuko rigera muri ibyo byose."

Ikigo cya IRCAD kiri mu rwego rw’ubuvuzi, kiri mu murenge wa Masaka w’akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Ku buryo bufatika, nta gaciro k’uruhare rw’u Rwanda mu kuzana iki kigo mu Rwanda ariko byavuzwe ko Perezida Kagame ubwe yagize uruhare rukomeye mu kumvisha IRCAD ko igomba kwinjira ku isoko ry’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa