skol
fortebet

Kigali: Hadutse uburyo bushya bwo gucuruza udukingirizo bwiswe Me2U

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ahazwi nko ku ’maseta’ y’abagore n’abakobwa bicuruza (indaya), hadutse uburyo bwo kugurisha agakingirizo kamwe bita ‘Me2U’ aho kugurisha ipaki nk’uko bisanzwe bimenyerewe.

Sponsored Ad

Kuri aya maseta, agakingirizo kamwe kagurishwa 50 Frw cyangwa 100 Frw.

Hamwe mu hacururizwa utwo dukingirizo ni ahitwa mu ’Isi ya Cyenda’ mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge no mu Ndjamena mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro. Haba hari abacuruzi basigaye bagurisha agakingirizo kamwe bise ’Me2U’.

Bamwe muri aba bacuruzi batangaje ko babihisemo mu gufasha abakora uburaya n’abakiliya babo kugira ngo batabura agakingirizo, bagasambana batikingiye.

Umucuruzi ukorera mu Isi ya Cyenda yemeza ko gucuruza agakingirizo kamwe bibamo inyungu kurusha kugurisha ipaki yose.

Ntwali yagize ati “Tubyita Me2U kuko hari uba afite amafaranga make, yaguha 50 Frw, ugahita umuha kamwe [...] Hari nk’umugabo uza kamwe akakishyura 200 Frw.”

Umukobwa ukorera uburaya mu Isi ya Cyenda avuga ko kugura agakingirizo kamwe bifasha cyane.

Ati “Twabyise Me2U kuko ufite 50 Frw ahita akagura, yaba ufite 100 Frw na we ahita akagura byihuse. Ikindi biradufasha kuko hari ubwo umugabo akubwira ngo nta mafaranga afite yo kugura agakingirizo, asigaranye ayo kukwishyura gusa, agahita yiruka kuri boutique, bakaguha Me2U 50, ukaza mukarangizanya adakoreye aho.”

Ijambo Me2U ryatangiye rikoreshwa ku mafaranga yo guhamagara kuri telefoni, riraguka rigera ku biryo aho hamwe na hamwe bagurisha ibishyimbo bitetse babyita gutyo, ubu rigeze mu dukingirizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa