skol
fortebet

Kigali: Haratangizwa gahunda yo gukoresha Bisi zikoresha amashanyarazi mu gutwara abagenzi

Yanditswe: Monday 11, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere,tariki ya 11 Ukuboza, mu Mujyi wa Kigali haratangizwa gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye, ari nabwo bwa mbere bizaba bigeragejwe mu gihugu.

Sponsored Ad

Bisi zizakoreshwa muri iyi gahunda ni izinjijwe mu gihugu n’Ikigo kimenyerewe mu gutwara abagenzi hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi, BasiGo, gikorera muri Kenya, ku bufatanye n’ikigo cya AC Mobility, gisanzwe gifite ikoranabuhanga rya Tap & Go, rifasha mu kwishyura ingendo za bisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Zimwe muri bisi zizakoreshwa muri iyi gahunda zageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, ndetse amakuru yashyizwe hanze na BasiGo avuga ko “zimaze iminsi zikorerwa igerageza ry’ibanze ku buryo ziteguye kwinjira muri gahunda yo gutwara abagenzi”.

Ku ikubitiro, bisi zo muri ubu bwoko zagejejwe i Kigali ni ebyiri muri enye ziteganyijwe gukoreshwa muri iyi gahunda y’igerageza, rizakorwa noneho zishyirwa mu muhanda zigatangira gutwara abagenzi.

BasiGo ivuga ko “Intego yo gushyira izi bisi mu muhanda ari ukuzikorera igerageza noneho ry’ibijyanye n’ubushobozi bwa tekinike zifite, uko zitwara mu mihanda y’i Kigali kugira ngo bigenderweho hagenwa ibijyanye na gahunda yo gutangira kuzikoresha mu bucuruzi iki kigo gisanzwe gikora bwo kuzikodesha.”

Muri iri gerageza BasiGo izakorana n’ibigo bisanzwe bizobereye mu byo gutwara abantu muri Kigali, birimo Kigali Bus Service (KBS), Royal Express na Volcano.

Nyuma y’iri gerageza biteganyijwe ko BasiGo izashyira mu mihanda ya Kigali bisi 200, mu gihe kitarengeje amezi 18 iri gerageza rirangiye, hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’ingendo kimaze iminsi kigaragara muri uyu mujyi.

Mu gihe uyu mushinga uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa neza, ntabwo BasiGo izinjira mu byo gutwara abagenzi, ahubwo izajya ikodesha izi bisi zayo ibigo bisanzwe biri muri ubu bucuruzi.

Amafaranga yo gukodesha izi bisi ibigo bitwara abagenzi bizajya bitanga azaba akubiyemo igiciro cy’umuriro zitwara, ikiguzi cyo kuzitaho n’ibindi.

Bisi zizakoreshwa muri uyu mushinga zifite uburebure bwa metero 10,5, zikagira ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70.

Igihe bateri zazo zuzuye umuriro ziba zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 300 zitarongera gusubizwa ku muriro. Ni urugendo rurerure ruruta urwo kuva i Kigali ujya i Rusizi, bivuze ko mu gihe zikora muri Kigali gusa, zishobora gukora ingendo nyinshi nta nkomyi.

Kubera ubushobozi buhambaye bwa bateri z’izi bisi kuzishyiramo umuriro hazajya hifashishwa chargeurs zabugenewe za ‘180 kW DC’. Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, izi chargeurs zamaze gutegurwa zishyirwa Rwandex mu Karere ka Kicukiro.

BasiGo ivuga ko “yihaye Intego yo guhindura ibijyanye n’ingendo rusange mu Rwanda binyuze mu gutanga bisi zikoresha amashanyarazi zifite ibiciro byiza kandi zitanga ubundi buryo butari ubwa bisi zikoresha ibikomoka kuri peteroli gusa.”

Iki kigo gikomeza kivuga ko “iyi ntego iri mu murongo wa Guverinoma wo gushyiraho ibikorwaremezo birambye mu bijyanye no gutwara abantu ndetse no kurohereza buri wese kwibona mu buryo rusange bwo gutwara abantu.”

Mu mpera z’iki cyumweru BasiGo yahawe ibihumbi 30 by’Amayero byo kwifashisha muri uyu mushinga wo kugerageza ikoreshwa rya bisi z’amashanyarazi muri Kigali.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gutarangira gukoresha izi bisi mu buryo bwa rusange kizatangira ku wa Mbere, muri gare ya Downtown.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa