skol
fortebet

Kigali: Peyaje habereye impanuka ya bisi

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ahazwi nko kuri Peyaje, ku muhanda uva mu Mujyi wa Kigali rwagati werekeza i Remera, habereye impanuka ya bisi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Sponsored Ad

Iyo mpanuka ibaye mu ma saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023. Abayibonye iba bavuga ko umushoferi wari utwaye iyo bisi yaba yabuze feri bituma ata umuhanda agonga umukingo.

Urujya n’uruza rw’ibinyabiziga kuri uwo muhanda rwabaye ruhagaze, mu gihe hagikorwa ubutabazi bw’ibanze ku bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.

Ni impanuka ibaye mu gihe urwego RURA rukomeje guhangana no gukemura ikibazo cyo gutwara abagenze mu buryo bwa rusange binyuze mu kongera imodoka no koroshya umuvundo mu mihanda imwe n’imwe cyane mu masaha abagenzi baba bari gutaha cyangwa kujya ku kazi ari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa