skol
fortebet

Kigali: Umwana w’umusirikare yibye imbunda ya se arirasa arapfa

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 24 witwa Shyaka Jesi usanzwe ufite se w’umusirikare w’ipeti rya Lieutenant Colonel,yibye imbunda ya Se yirasira mu nzu yo hanze yabagamo ubwo imvura yarimo kugwa.

Sponsored Ad

Nkuko byanditswe mu butumwa buhererekanwa n’inzego iyo habayeho ikintu kidasanzwe mu gace runaka,aba bari batuye mu murenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga II, umudugudu wa Gatare.

Uyu musore witwa Shyaka Jesi ngo yaciye mu rihumye se amwiba imbunda ntoya ye niko kujya mu nzu yabagamo arirasa.Ababyeyi be bamugezeho basanga yapfuye.

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku itariki 07/01/2024,bimenyekana mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo tariki 08/01/2024.

Ntabwo higeze hamenyekana icyatumye uyu yirasa kuko abo mu muryango w’uyu musore bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko nta n’umwe wari uzi ikibazo uyu musore yari afite cyatumye yirasa.

Amakuru avuga ko uyu musore yigaga mu Bushinwa.

Shyaka Jesi yari asanzwe ari n’umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya Tigers BCC nubwo atabonekaga kubera amasomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa