skol
fortebet

Kuki abafata ubwishingizi bw’inkongi mu Rwanda bakiri mbarwa?

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakora imirimo inyuranye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ibigo by’ubwishingizi bifite amananiza aterwa no gutinya icyo bita igihombo, bigatuma batitabira serivisi zabyo harimo n’ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro.

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’ibi bigo ryo rivuga ko abenshi batabanza kureba ibiba bikubiye mu masezerano bagirana na byo.

Bamwe mu bagaragaza amananiza muri serivisi z’ubwishingizi ni abakorera mu gakiriro ka Gisozi. Hari abavuga ko bagerageje kuganira n’ibigo bitanga ubwishingizi by’umwihariko ubw’ínkongi y’umuriro ariko birangira babwiwe ko iyi serivisi ntayo bahabwa. Impamvu ni uko aho bakorera hakunze kwibasirwa n’umuriro bakaba bakeka ko ibi bigo bitinya guhomba.

Aya mananiza agera no mu gihe cyo kwishyurwa ni intandaro ituma hari n’abinangira gufata ubwishingizi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda Denise Rwakayija asobanura ko agaciro k’ubwishingizi kagendana n’agaciro k’ibyo umuntu yishingira kandi bigaterwa n’amasezerano impande zombi ziba zagiranye. Aha ngo ni ho usanga hari ikibazo cy’uko hari abatitondera ibikubiye mu masezerano.

Mu Rwanda muri rusange, ubwitabire bw’ubwishingizi buri hasi kuko imibare itangazwa n’ishyirahamwe ry’íbigo by’ubwishingizi igaragaza ko buri kuri 2%.

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe buvuga ko Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire ko ubwishingizi bw’imitungo buhenze.

Imibare y’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda igaragaza ko kuva mu 2019 kugeza mu 2021, habaye igabanuka ry’abafata ubwishingizi bw’inkongi bava ku 28 625 bagera ku 25 927.

Ku Mugabane wa Afurika imibare y’ubwishingizi na yo iri hasi kuko iri munsi ya 10% muri gace u Rwanda ruherereyemo. Kenya akaba ari yo iza imbere n’ijanisha riri hagati ya gatanu na gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa