skol
fortebet

Madamu Nkunduwera uri mu ntwari z’u Rwanda yavuze byinshi ku banyeshuri b’Inyange

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

“Mujawamahoro Marie Chantal twariganaga, ako kanya bakirasa niwe bahereyeho yahise apfa we” – Angelique Nkunduwera yerekana ifoto ya Marie Chantal ku gicumbi cy’intwari i Nyange mu burengerazuba. Nubwo ubu aba batandukanyijwe n’urupfu n’ubuzima bombi bahujwe no kuba ari intwari z’u Rwanda.

Sponsored Ad

Abantu 53 bari ku rutonde rw’intwari z’u Rwanda, barimo 47 bahoze ari abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya hano i Nyange.

Imyaka micye nyuma ya jenoside, abacengezi bari biziziye uburengerazuba n’amajyaruguru y’igihugu, mu cyahoze ari Gitarama bageze i Nyange kuri kilometero zitarenze 25 gusa uvuye mu mujyi ubu wa Muhanga.

Mu ijoro rya tariki 18 Werurwe 1997 binjiye muri Group Scolaire ya Nyange mu mashuri abiri, iryo muwa gatanu n’iryo muwa gatandatu.

"Binjiye badutuka bari bafite imbunda tuzibona, bavuga ngo ‘Eee twe duheze mu mashyamba none murimo muranjwa ngo muriga, nonaha turavuze ngo abatutsi muri kiriya gihande, abahutu muri kiriya gihande, bamwe iburyo abandi ibumoso.’

"Ni uko nguko babitubwiye narabyumvaga. Tubona ko bikomeye. Umuntu agashaka uburyo ahisha umutwe nko munsi y’intebe". Niko Prisca Uwamahoro wigaga muwa gatanu yambwiye, ndetse ko atazibagirwa iryo joro.

Ab’inkwakuzi muri aba banyeshuri banze kwitandukanya, basubiza izi nyeshyamba mu mvugo yamenyekanye cyane ngo “Twese turi Abanyarwanda”.

Hari hashize imyaka itatu gusa jenoside irangiye, ndetse hari hashize igihe gito hatanzwe indangamuntu zitarimo Hutu, Tutsi, Twa nk’ubwoko. Byarashobokaga ko aba banyeshuri bivangura. Ariko kutabikora gutyo byabakozeho gusa binabageza mu rwego rw’intwari u Rwanda rwibuka n’ubu, imyaka 27 nyuma yaho.

Leta ishishikariza Abanyarwanda kunga ubumwe kandi ubushakashatsi bwayo bwitwa ’Rwanda Reconciliation Barometer’ bwa 2020 bwasanze igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kiri hafi ya 95%.

Dusubiye muri ariya mashuri yombi, abanyeshuri bamaze kwanga kwitandukanya muri ayo moko, abacengezi bahise babamishamo amasasu, batandatu bahise bapfa, abandi benshi barakomereka, undi umwe yapfuye mu 2001 azize ibikomere bivuye kuri icyo gitero, undi yapfuye mu 2018 azize uburwayi, abandi 39 baracyariho.

Nicolas Rwaka ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta z’ishimwe, avuga ko abagizwe intwari ari abanyeshuri bari bari muri ariya mashuri abiri mu gihe cy’igitero.

Yagize ati: “Abari batashye ntabwo babazwe nk’intwari, abari baryamye muri dortoir ntabwo bari mu ntwari, ababaye intwari ni babandi bari mu ishuri aho abacengezi baje bakababwira ngo mwitandukanye bashingiye ku byiswe amoko, bati ‘abahutu nimujye hano abatutsi nimujye hano bakanga bati ‘twese turi Abanyarwanda’.”

Izi ntwari z’i Nyange zashyizwe mu kiciro cya kabiri cy’Intwari z’Imena, ni ikiciro cya kabiri zihuriyemo n’Umwami Mutara III Rudahigwa, n’abandi nka Uwilingiyimana Agatha, na Niyitegeka Félicité.

Urwego rushinzwe iby’intwari ruvuga ko ikiciro cya mbere cy’intwari z’Imanzi kirimo abakoze ibikorwa by’ indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ ubuzima bwazo, kugeza ubu iki kiciro kirimo Fred Gisa Rwigema wari uyoboye Inkotanyi zabohoye u Rwanda mu 1990, hamwe n’umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye kuri urwo rugamba.

Ikiciro cya kabiri cy’Imena cyashyizwemo bariya banyeshuri n’abandi, gishyirwamo “abakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo”, nk’uko ababishinzwe babivuga.

Naho ikiciro cya gatatu cy’intwari z’Ingenzi ziza inyuma y’Imena ikigo gishinzwe iby’intwari kivuga ko hagikorwa ubushakashatsi ku bazashyirwa muri iki kiciro.

Mu gihe buri tariki ya mbere Gashyantare (2) ari wo munsi u Rwanda rwagennye wo kuzirikana izi ntwari n’ubutwari, intwari zikiriho Prisca Uwamahoro na Angelique Nkunduwera bo bavuga ko buri munsi bazirikana uru rwego bashyizwemo n’igihugu cyabo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa