skol
fortebet

Menya ibyiza byo kurya umuneke buri munsi

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kurya umuneke buri munsi ni ingenzi mu buzima bwa muntu kuko ari kimwe mu biribwa bifasha umubiri w’umuntu kugubwa neza, kuko ifite intungamubiri z’amoko atandukanye ndetse n’imyunyu ngugu nka potasiyumu.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunda kugura imbuto bavuga ko imineke iryoha cyane, tukaba tugiye kureba umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi, nk’uko bigaragara ku rubuga www.everydayhealth.com rwandika ku buzima.

Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)

Agahinda gakabije gaterwa na ‘serotonim’ iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo ‘tryptophan’ ibasha kugabanya cyangwa gukuraho ibimenyetso by’agahinda gakabije.

Igabanya ibyago byo kurwara asthma

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabanyiriza 34% byo kuba barwara asthma.

Imineke ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko yiganjemo intungamubiri zifasha umubiri kumererwa neza. Ni byiza gushyira imineke muri buri funguro ryacu kugira ngo turusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Kurya imineke bituma amagufa amererwa neza

Intungamubiri ziboneka mu mineke zubaka amagufa ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.

Irinda umubiri kurwaragurika

Mu mineke habamo ‘antioxydants’ nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri, nk’indwara y’umutima, diyabete na kanseri.

Ifasha ubwonko gukora neza

Imineke ikungahaye kuri potasium na magnesium, iyo myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.

Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro

Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko ifasha mu gushongesha ibinure, bityo hehe no guhura n’umubyibuho ukabije.

Perezida Tshisekedi yemeje ko RDC ishobora kurwana byeruye n’u Rwanda. KURIKIRA IKIGANIRO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa